MissRwanda2018: Belise yakumbuye impanga ye araremba, ajya kumusura i Nyamata igitaraganya | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

MissRwanda2018: Belise yakumbuye impanga ye araremba, ajya kumusura i Nyamata igitaraganya

MissRwanda2018: Belise yakumbuye impanga ye araremba, ajya kumusura i Nyamata igitaraganya

Umutoni Belise utarabashije kujya u mu mwiherero w'abakobwa bahatanira ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda 2018 yafashwe n'uburwayi kubera gukumbura impanga ye  Uwonkunda Belinda biba ngombwa ko ajya kumureba aho ari i Nyamata.

Uwonkunda Belinda ni umwe mu bakobwa 20 bahataniye ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda 2018, bari mu mwiherero i Nyamata mu karere ka Bugesera. 

Urugendo rwo mu irushanwa rya Nyampinga w'u Rwanda yarutangiye ari kumwe n'impanga ye Umutoni Belise batorerwa guserukira Umujyi wa Kigali. .

Ku bw'ibitangaza aba bakobwa bagiye gutombora nomero bazatorerwaho maze umwe atora 2 undi afata 3, benshi batangira kuvuga ko ari ikimenyetso cy'uko impanga zidasigana. 

Byaje guhinduka ubwo hatorwaga abakobwa 20 bemerewe kujya mu mwiherero maze Uwonkunda Belinda arakomeza impanga ye Umutoni Belise  arasigara,  byari agahinda kuri bose ariko bagombaga kubyakira. .

Hashize iminsi itanu umwiherero utangiye  Umutoni Belise  yaje gufatwa n'urukumbuzi rukomeye rw'impanga ye bimuviramo kurwara araremba biba ngombwa ko  aturuka i Kigali mu masaha y'umugoroba ashyira ijoro akajya gusura Belinda. .

Akihagera bakubitanye amaso maze imbamutima zirazamuka barahoberana ari nako basuka amarira y'ibyishimo. .

Nyuma yo kuganira bose bashize impumu Umutoni Belise yasubiye iwabo naho impanga ye iguma mu myiteguro y'irushanwa rya Nyampinga w'u Rwanda 2018. .

Bakibonana abakobwa bose babitaje barahoberana bimara urukumbuzi

Amarangamutima yabarenze bararira

13/Feb/ 2018,6 months ago |

Post Your Comment

Comments(3)
Job
How? Check here
el hadji
très émouvant
el hadji
très émouvant
Sponsored Content