Madame Jeannette Kagame yitabiriye igitaramo Somi yakoreye i Kigali(Amafoto) | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Madame Jeannette Kagame yitabiriye igitaramo Somi yakoreye i Kigali(Amafoto)

Madame Jeannette Kagame yitabiriye igitaramo Somi yakoreye i Kigali(Amafoto)

Umugore w’umukuru w’igihugu Madamu Jeannette Kagame, yitabiriye igitaramo umuririmbyi ukomeye wa Jazz ukomoka mu Rwanda ariko akaba muri leta zunze ubumwe za Amerika yakoreye i Kigali.

Iki gitaramo cyabereye muri Marriott Hotel iherereye mu Mujyi wa Kigali, kwinjira byari amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 25 mu myanya isanzwe na 50 mu myanya y’cyubahiro.

Somi wari watumiwe muri iki gitaramo ari mu bitaramo byo kuzenguruka Afurika ndetse aherutse gukorera igitaramo muri Kenya akaba ava mu Rwanda ajya muri Afurika y’Epfo.

Igitaramo yakoreye mu Rwanda cyitabiriye n’abantu batandukanye biganjemo abari mu myaka yo hejuru ya 30, abari bitabiriye bazwi harimo Madamu Jeannette Kagame ndetse n’umunyabigwi mu muziki Cecile Kayirebwa[Somi aherutse kubwira Abanyamakuru ko ariwe muhanzi wo mu Rwanda azi gusa].

Igitaramo cyatangiye saa tatu, Somi niwe muhanzi wenyine waririmbye, aririmba mu gihe cy’isaha gusa yagezemo hagati ibyuma biramutenguha by’akanya gato.

Yaririmbye indirimbo ze zitandukanye mu buryo bw’umwimere afashijwe n’itsinda ry’abacuranzi bane, harimo uwavuzaga ingoma, uwacurangaga piano na babiri bamucurangiye gitari.

Mu gitaramo cye wabonaga benshi batwawe n’umuziki unogeye amatwi wa Jazz udakunze kwisukirwa na benshi mu bahanzi kuko ukorwa n’abahanga badashidikanywaho.

Mu gihe yamaze ku rubyiniro yanyuzagamo akaganira n’abari bitabiriye akababwira ko anejejwe no gutaramira mu Rwanda nyuma y’igihe atahaheruka.

Somi [Laura Kabasomi Kakoma] w’imyaka 38 avuka kuri Dr. Ibulaimu Kakoma na Elizabeth Nyarubona Kakoma yavukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika gusa ababyeyi be umwe ni Umugande undi ni Umunyarwandakazi.

Uyu muhanzikazi uherutse kwegukana  igihembo gikomeye mu bakora Jazz muri Amerika cya NAACP  yaririmbiye  i Kigali mu gitaramo gikomeye cyabereye  muri Marriot Hotel, kuri uyu mugoroba wo kuwa 13 Gashyantare 2018.

Somi yaherukaga  kuririmbira mu Rwanda , mu mwaka wa 2010 yaje mu iserukiramuco rya FESPAD ryabereye kuri Stade Amahoro. Gusa mu kiganiro yagiranye n’itagazamakuru mbere y’uko igitaramo cye kiba yavuze ko  yajyaga aza mu Rwanda mu kiruhuko no mu bukwe bw’inshuti ze.

 Somi ufite impamyabushobozi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n’ubuhanzi, yavanye muri New York University’s Tisch School of the Arts, afitanye amasezerano n’inzu itunganya umuziki ya Sony Music basinyanye muri Kanama 2013, i New York, aho asanzwe akorera ibikorwa bye bya muzika.

    Somi n'itsinda ry'abacuranzi be 

  Madame Jeannette Kagame mu gitaramo cya Somi

    Diane Keza wari uyoboye igitaramo 

   Somi na Cecile Kayirebwa basuhuzanyije banafata ifoto

    Bamwe mu bari bitabiriye 

   Somi yageze aho aza mu bafana bagenda bafata amafoto y'urwibutso

    Kayirebwa yari yaryohewe n'igitaramo 

    Aba babyeyi bafitanye isano ya hafi na Somi

   Umuhanzikazi Mbabazi Phionah yari yaje kwihera ijisho Somi

    Abitabiriye bageze aho batangira kubyina ubwo Somi yari ari ku rubyiniro

    Might Popo uri iburyo yari yaje muri iki gitaramo

    Hari icyo kurya no kunywa 

   hari ahantu heza ho gusohokana umukunzi umuteguza umunsi w'abakundana 

   Somi wanyuzagamo akavuga ikinyarwanda, yanashayayaga 

   Somi na Jeannette Kagame bafata ifoto

Jeannette amaze kuramukanya na Somi no gufata ifoto y'urwibutso yahise agenda

  Bamwe mu bakobwa bari bitabiriye 

   abazungu baba mu Rwanda bari baje kumva umuziki wa Somi 

    Somi yatumye abantu bizihirwa 

14/Feb/ 2018,1 week ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content