Onesme uvuga ibitandukanye n’umutoza we yamaze guhabwa ibihano n’ubuyobozi bwa APR FC | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Onesme uvuga ibitandukanye n’umutoza we yamaze guhabwa ibihano n’ubuyobozi bwa APR FC

Onesme uvuga ibitandukanye n’umutoza we yamaze guhabwa ibihano n’ubuyobozi bwa APR FC

Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC bwafashe umwanzuro wo guhana Twizerimana Onesme wari wahagaritswe n’umutoza bitewe n’uko yataye akazi atabimenyesheje abatoza n’ubwo we avuga ko yari arwaye kandi yagiye kwivuza ndetse bose bakaba bari babizi.

Ubwo ikipe ya APR FC yiteguraga umukino wa Anse Reunion mu mikino nyafurika ya CAF Confederation uyu musore ntiyatangiranye  umwiherero n'abandi  akaza no kuwuvamo utarangiye.

Didier Bizimana akaba yari yatangaje ko ikibazo cyabarenze nk’abatoza ko bityo bagihariye ubuyobozi ari bwo burimo kugikurikirana.

Mu kiganiro na Eachamps, Twizerimana Onesme yavuze  ko yagiye bizwi ko atatorotse kuko abatoza n’umuganga bari babizi.

Yagize ati”Njyewe banyibye telefoni rero bashyizeho umwiherero sinabimenya, gusa nyuma nagiyeyo nza kongera kuvamo ngiye kwivuza amaso kuko nari ndwaye amaso, ibyo kuvuga ngo nagiye bitazwi ntabwo ari byo kuko nabibwiye umutoza ndetse ngira ngo niba mwaravuganye n’umuganaga yarabibabwiye.”

Gusa ibi ntabyemeranya n’umutoza we Jimmy Mulisa aho avuga ko yagiye nta rushya yahawe ndetse ko yanaje agahita amuhagarika ubu akaba yatangiye imyitozo nyuma yo guhanwa n’ubuyobozi bw’ikipe.

Yagize ati ”Iby'abakinnyi ntiwabimenya Onesme arabeshya ntabyo nari nzi uretse ko yaje nkamuhagarika, ngira ngo uyu munsi nibwo yatangiye mwamubonye ariko hari ibihano ubuyobozi bwamufatiye, ntabwo nakubwira ngo ni ibi kuko ni ubuyobozi bwamuhannye ntago ndabimenya.”

Uyu musore akaba amaze  guhanwa  inshuro zigera kuri 3 bitewe no kutumvikana n’abatoza aho bivugwa ko aba yabasuzuguye, kuri iyi nshuro amakuru agera kuri Eachamps avuga ko uyu musore yihanangirijwe n’ubuyobozi inshuro ya nyuma ku buryo niyongera azahati yirukanwa burundu, ibi bikiyongera ku kuba hari amafaranga ngo ashobora kuba yaciwe n’ubuyobozi bw’ikipe bitewe no guta akazi.

14/Feb/ 2018,8 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...