Radio yaba yarasize ateye inda ya gatatu Liliane Mbabazi? | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Radio yaba yarasize ateye inda ya gatatu Liliane Mbabazi?

Radio yaba yarasize ateye inda ya gatatu Liliane Mbabazi?

Umuhanzikazi Liliane Mbabazi akaba yaranabyaranye na nyakwigendera Mowzey Radio waririmbaga mu itsinda rya Goodlyfe aravugwaho gutwita umwana wa gatatu.

Aya makuru y’ugutwita k’umunyarwandakazi Liliane Mbabazi, yatangiye gusakara muri iki cyumweru nyuma y’urupfu rwa Radio babyaranye abana babiri ari bo Asante na Izuba.

Ikinyamakuru cya Chimplyfe cyanditse ko Liliane Mbabazi wahoze mu itsinda rya Blue 3 akuriwe bikaba bivugwa iyo nda yaba ari iya nyakwigendera Mowzzey Radio cyangwa se umuzungu bakundana uba mu Rwanda.

N’ubwo bivugwa ariko Liliane Mbabazi yabikanye avuga ko ari ibinyamakuru bishaka kungukira mu nkuru ze.

Liliane Mbabazi ni umunyarwandakazi wakuriye muri Uganda, anahakorera umuziki ari nabwo yakundanaga na Radio. Kuri ubu yimukiye mu Rwanda we n’abana be.

Aherutse gutangaza uburyo yababajwe n’urupfu rwa Radio, avuga ko abana babiri babyaranye bazahora bamumwibutsa uko azajya abareba mu maso.

14/Feb/ 2018,8 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...