Abakinnyi ba Rayon Sports n’umutoza bahawe inshingano zikomeye mu gihe gito | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Abakinnyi ba Rayon Sports n’umutoza bahawe inshingano zikomeye mu gihe gito

Abakinnyi ba Rayon Sports n’umutoza bahawe inshingano zikomeye mu gihe gito

Nyuma yo kunganya n’ikipe ya Lydia Ludic  igitego 1-1 mu mukino ubanza wa CAF Champions League ikipe ya Rayon Sports yasabwe gukuramo iyi kipe mu mukino wo kwishyura uzabera mu Burundi tariki ya 20 Gashyantare 2018 hakiyongeraho no gutsinda imikino 2 ya shampiyona iyi kipe ifite.

Imyitozo yo kuwa Mbere tariki ya 12 Gashyantare 2018 irangiye ubuyobozi bukuru bwa Rayon Sports burangajwe imbere na perezida w’iyi kipe Paul Muvunyi ndetse na Prosper bakoranye inama n’abakinnyi ndetse n’abatoza b’iyi kipe, iyi nama yabaye abakinnyi bahagaze mu kibuga ikaba yaramaze amasaha agera kuri 2 ndetse ikaba yarafatiwemo ibyemezo bikakaye.

N’ubwo yari inama idafunguye ku itangazamakuru ngo kwari ukwibutsa abakinnyi inshingano zabo no kubwirwa ko ubuyobozi butishimiye uburyo bari kwitwara muri iyi minsi, ngo hakaba harafatiwemo imyanzuro itatu y’ingenzi.

Uwa mbere basabye abatoza n’abakinnyi ko badashaka kumva ikipe ya Rayon Sports yasezerewe na Lydia Ludic kuko ngo byaba ari agasuzuguro kandi binasebetse kumva ikipe nka Rayon Sports iviramo mu ijonjora ry’ibanze. Iki cyo ngo cyabaye nk’itegeko.

Ikindi basabwe ni ugutsinda umukino w’ikirarane iyi kipe ifitanye na Musanze kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 Gashyantare 2018. Ikindi kintu basabwe ni ugutsinda ikipe ya APR FC mu mukino wa shampiyona uteganyijwe tariki ya 25 Gashyantare 2018, ngo ntibashaka kumva ikipe ya APR FC yongeye kubatsinda ku nshuro ya kabiri.

 Ngo hashobora kuzafatwa indi myanzuro mu gihe ibintu bitagenda nk’uko babyifuza ubuyobozi bubyifuza.

Biteganyijwe ko iyi kipe mu rwego rwo kwitegura umukino wo kwishyura iyi kipe nyuma y’umukino w’uyu munsi yerekeza i Muhanga mu mwiherero aho izajya ikorera imyitozo ku kibuga cya Muhanga kuko ari cyo kimeze nk’icyo bazakiniraho mu Burundi.

14/Feb/ 2018,6 months ago |

Post Your Comment

Comments(2)
Manishimwe Jean Claude
Ninko Guhindura Ibuye Umutsima Rayon Sport Ibi Izabigeraho Reka Mbitege Iminsi Amaso Azibone Amatwi Azumve.
brian
nimba Rayon iri guhembera kugihe ikaba iba hafi yabakinnyi nikihe kibazo bo bafite gituma badatanga umusaruro ko mbere bajyaga bitwaza ko babuze imishahara nibakore iyo bwabaga bahigure iyo mihigo bahize
Sponsored Content