Umwe mu bagize Zebedayo Family imenyerewe mu muziki wo kuramya Imana yakoze ubukwe(Amafoto) | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Umwe mu bagize Zebedayo Family imenyerewe mu muziki wo kuramya Imana yakoze ubukwe(Amafoto)

Umwe mu bagize Zebedayo Family imenyerewe mu muziki wo kuramya Imana  yakoze ubukwe(Amafoto)

Uwase Adeline uzwi nka Doreen wo itsinda rya Zebedayo Family rikora umuziki wo kuramya Imana yakoze ubukwe n'umukunzi we Musore Daniel.

 kuwa 09 Gashyantare 2018 habaye imihango yo gusaba no  gukwa muri Kicukiro naho kuwa 10 basezerana imbere y’Imana mu rusengero rwa Nazareth ruherereye mu Mujyi wa Huye.

Ibirori byo gusangira no kwishimana n’inshuti byabereye mu nzu mberabyombi y’Akarere ka  Huye. 

Zebedayo Family, Doreen abarizwamo ni itsinda ry’abaririmbyi b’umuziki wo kuramya Imana rimaze kuba ubukombe mu Rwanda no hanze cyane cyane ku bakunzi b’umuziki usingiza Imana.

Ryatangiye kumenyekana cyane muri 2016 kubera indirimbo zitandukanye ryagiye rishyira hanze rikishimirwa bitavugwa.

Zimwe mu ndirimbo zaryo zikunzwe harimo Uzuza amasezerano, Urakwiriye, Zana impano, Umugisha, Ingabo n’izindi nyinshi zitandukanye.

     Doreen uri mu bagize itsinda rya Zebedayo Family

     we n'umugabo we bari buzuye akanyamuneza

 

   Ajya  gusezerana mu murenge 

    Mu gusaba no gukwa 

Ingabo, imwe mu ndirimbo za Zebedayo Family

14/Feb/ 2018,6 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content