Umunyapolitiki wo muri Tanzaniya yahakanye ko umukunzi wa AY ari umunyarwandakazi, arondora ibisekuruza bye | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Umunyapolitiki wo muri Tanzaniya yahakanye ko umukunzi wa AY ari umunyarwandakazi, arondora ibisekuruza bye

Umunyapolitiki wo muri Tanzaniya yahakanye ko umukunzi wa AY ari umunyarwandakazi, arondora ibisekuruza bye

Umugore w’umusesenguzi mu bya politiki ukomoka muri Tanzaniya Mange kimbambi yamaganye abanyatanzaniya bashimagije u Rwanda rukomokamo umukobwa ugiye kubana n’umuraperi AY, avuga ko ari umunyatanzaniyakazi ufite imizi muri Oman.

Kuwa Gatandatu tariki 10 Gashyantare 2018 nibwo umuraperi w’ikirangirire ukomoka muri Tanzaniya Yessayah Allen Ambwene uzwi nka AY yaje mu Rwanda gusaba no gukwa umukunzi we Umunyana Rehema uzwi nka Remy mu birori byabereye i Nyamata mu busitani bwa Golden Tulip Hotel.

Nyuma y’ibyo birori, abakoresha imbuga nkoranyambaga muri Tanzaniya bashimye AY ku bw’intambwe ateye ndetse banamushimira ko agiye kurongora umukobwa ufite uburanga bw’akataraboneka ukomoka mu Rwanda.

Ibi ntibyanyuze umunyatanzaniyakazi  Mange Kimambi utuye muri Leta Zunze Ubumwe Z’Amerika,  usanzwe akora ubusesenguzi kuri politiki, abinyujije kuri Instagram yavuze ko abanyatanzaniya bakwiye kureka gukomeza kwita Remy umunyarwandakazi kuko ari umunyatanzaniya ufite imizi muri Omani no mu bwoko bw’Abanyambo.

Yagize ati “Uriya mukobwa yitwa Rehema Sudi Suleiman. Ise ni umunyatanzaniya 100% atuye Mwanza. Sekuru ubyara se ni umunyatanzaniya ufite inkomoka muri Omani naho nyirakuru ubyara se ni Umunyambo w’i karagwe. Sebukwe wa AY ni imvange y’umwarabu n’umunyambo.”

Mange Kimambi yakomeje avuga ko nyina wa Remy ari we munyarwandakazi akaba yaratandukanye na n’umugabo we abana be akabagarukana mu Rwanda, akaba atiyumvisha ukuntu yakwitirirwa u Rwanda kandi avuka ku mugabo w’umunyatanziya.

Yagize ati “ nyina w’uwo mukobwa niwe munyarwandakazi, ise na nyina bagitandukana, nyina yajyanye abana be mu Rwanda. None ni gute uyu mukobwa yitwa umunyarwandakazi ntabe umunyatanzaniyakazi? Uyu ni uwacu. Abanyarwanda nibo bahawe amashimwe gusa...nibagende nibakomeza kumwiyitirira tuzamurwanira nk’uko twaraniye umusozi wa Kilimanjaro abakenya bashatse kuwutwiba.”

Mange Kimambi yavuze ko umwana afata ubwenegihugu biturutse kuri bityo ko abana ba Diamond badashobora kwita abagande kubera ko yababyaranye na Zari ukomoka muri Uganda.

Tags

14/Feb/ 2018,1 week ago |

Post Your Comment

Comments(4)
Cyirima
Ubwo Yagize ishyari ryoko bavuzeko abanyarwanda aribeza , ubwo se we ntabibona arashaka kumvikanishako nabatanzaniya aribeza , yego nibeza aho abanyarwanda batari.rnrnNtitunashaka kumenya ibisekuruza bye kuko ntacyo byarumarira
sylvie
njye nduma ntazi icyo uwo mudepite ashaka kumvikanisha
kanyana
kuba yaba umunyarwandakazi se twe nk'abanyarwanda inyungu tubifitemo niyihe? Nibatware ntabyo turwanira ahongaho rwose.rnubundise uwo mugore ko numva afite amagambo nkayabana ubwo afite imyaka ingahe koko? ndumiwe
Mfuranzima Fred
mukuri iyo mvugo yuzuye u rwango n'amatiku, sinumva nimpamvu mwayitaho umwanya muyandika.rnrnuyi kureye ubusesenguzi wabonamo impamvu yiyomvugo ko ishingiye kubitekerezo byubujahwa.rnrnUwo ariwe wese numva ntakirenze.
Sponsored Content