Umunsi wa mbere muri shampiyona y’Afurika y'Amagare wahiriye amakipe y'u Rwanda | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Umunsi wa mbere muri shampiyona y’Afurika y'Amagare wahiriye amakipe y'u Rwanda

Umunsi wa mbere muri shampiyona y’Afurika y'Amagare wahiriye amakipe y'u Rwanda

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 14 Gashyantare 2018 mu Rwanda hatangiye shampiyona y’Afurika yo gusiganwa ku magare aho uyu munsi hasiganwe amakipe mu byiciro by’abato n’abakuru mu bagabo ndetse n’abagore basiganwa n’ibihe.

Muri rusange  amakipe ahagarariye u Rwanda mu bagabo ndetse n’abagore bitwaye neza muri aka gace kabanza ko gusiganwa n’ibihe uretse ikipe y’abagore mu bakuru yabaye iya nyuma.  Ni agace kavaga Kicukiro-Bugesera, abakuru bo bakaba banagarukaga Kicukiro.

Mu bangavu basiganwe ibirometero 18 na metero 600, ikipe y’u Rwanda niyo yabaye iya mbere ikoresheje iminota 36 amasegonda 6 n’amatsiyerise 44 ikaba yasize ikipe y’u Burundi iminota 14 amasegonda 16 n’amatsiyerise 16.

Mu cyiciro cy’abakobwa bakuru basiganwe ku ntera y’ibirometero 40 maze ikipe ya Ethiopia  yegukana aka gace ikoresheje isaha 1 iminota 2 amasegonda 38 n’amatsiyerise 60. Iyi kipe yakurikiwe na Eritrea, u Rwanda ruba u rwa nyuma rusizwe iminota 7 amasegonda 4 n’amatsiyerise 32.

Mu bagabo mu cyiciro cy’ingimbi, ikipe y’u Rwanda yabaye iya kabiri isizwe amasegonda 49 n’amatsiyerise 16 na Eritrea ya mbere yakoresheje iminota 26 amasegonda 07 n’amatsiyerise12 ku ntera y’ibiromtero 18 na metero 600 basiganwe aho bari bafite umuvuduko hafi wa kilometero 43 ku isaha. Namibia niyo yegukanye umwanya wa 3, muri iki cyiciro hasiganwe amakipe 6.

Icyiciro cya nyuma mu bagabo cy’abakuze bagombaga gusiganwa ibirometero 40, Eritrea niyo yegukanye aka gace ikoresheje iminota 51 amasegonda 28 n’amatsiyerise 28, bakaba basize u Rwanda rwabaye u Rwakabiri amasegonda 17 n’amatsiyerise 20. Algeria yabaye iya 3, Maroc iya 4, Ethiopia iba iya 5, ibirwa bya Maurice biba ibya 6, Namibia iba iya 7, Burkina Faso iya 8, Tanzania iya 9, Ghana iya 10, DR Congo 11, Seychelles 12, Uganda iya 13 na Zambia ya 14 ari nayo ya nyuma.

Ku munsi w’ejo kuwa Kane nabwo bazasiganwa n’ibihe ariko noneho umukinnyi ku giti cye (Individual Time Trial) abakobwa  b’abangavu kimwe n’ingimbi bazakora ibirometero18 na metero 600. Abakobwa bakuru kimwe n’abagabo bakuru bazakora ibirometero  40.

14/Feb/ 2018,1 week ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content