Hatangajwe abandi bahanzi baziririmba mu gitaramo cyatumiwemo Harmonize | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Hatangajwe abandi bahanzi baziririmba mu gitaramo cyatumiwemo Harmonize

Hatangajwe abandi bahanzi  baziririmba mu gitaramo cyatumiwemo Harmonize

Abahanzi b’abanyarwanda barimo Rider Man, Buravan, Queen Cha na Active bongewe mu bazaririmba mu bitaramo byatumiwemo umuhanzi w’icyamamare ukomoka muri Tanzaniya Harmonize.

The Mane Label ibarizwamo Safi Madiba na Marina iri gutegura ibitaramo yatumiyemo umuhanzi ukomeye muri Tanzania ukorera mu nzu itunganya umuziki ya Wasafi, ari we Harmonize.

Ibi bitaramo biteganijwe kuwa 24 Werurwe 2018 i Kigali muri Camp Kigali na 25 werurwe 2018 i Musanze. Harmonize azahuriramo n’abahanzi babarizwa muri The Mane.

By’umwihariko Ubuyobozi bwa The Mane bwatangaje ko bazafatanya n’abandi bahanzi bo mu Rwanda ari bo Buravan ,Rideman, king James, Queen Cha, na Active.

Mupenda Ramadhan uyobora The Man aherutse gutangariza Eachamps ko bafitanye umubano ukomeye na Wasafi yo muri Tanzaniya iyoborwa na Diamond ari nayo mpamvu bahisemo gutumira Harmonize.

Yavuze ko bifuzaga ko abahanzi bose bo muri Wasafi baza muri iki gitaramo ariko ntibyakunda kubera ingengabihe yabo itarahuraga n’iyi iki gitaramo.

14/Feb/ 2018,8 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...