Bwa mbere Jean Luc agiye guhurira ku rubyiniro na King James wamwinjije mu muziki | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Bwa mbere Jean Luc agiye guhurira ku rubyiniro na King James wamwinjije mu muziki

Bwa mbere Jean Luc agiye guhurira ku rubyiniro na King James wamwinjije mu muziki

Umuhanzi Jean Luc Ishimwe agiye guhurira ku rubyiniro na King James wamufashije kujya bwa mbere muri studio, mu gitaramo cyo kwizihiza umunsi w'abakundana.

Iki gitaramo kiraba kuri uyu mugoroba tariki 14 Gashyantare 2018 kuri The Mirror Hotel mu muyji wa Kigali mu rwego rwo kwizihiza umusni w'abakundana.

Jean Luc Ishimwe bwa mbere agiye kuririmbira ku rubyiniro rumwe na King James wagize uruhare rukomeye ngo izina rye rigere aho rigeze uyu munsi ndetse ni nabo bahanzi bonyine barasusurutsa abaribwitabire iki gitaramo.

Uyu musore ukiri muto, yatangiye kumenyekana mu mwaka wa 2016. Uyu afite ijwi rizira amakaraza, ndetse ni  umuhanga mu gukirigita imirya ya gitari. Ni umwe mu bafite impano idashidikanywaho dore ko yatsinze irushanwa ryo kuririmba ryigeze gutegurwa na King James ari naryo ryafunguwe amarembo ye muri muzika.

Kuri ubu Jean Luc amaze kugera ku rwego rushishimishije, indirimbo ze nka”Nimpagera”, Uze Njye Nkomora, Uri Uwanjye, Narahindutse n’izindi zifasha imitima y’abari mu rukundo benshi.

Jean Luc yashyize hanze amajwi y’indirimbo ye nshya yise  ‘True Love’.

14/Feb/ 2018,6 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content