Byinshi ku musaza w’ i Kamembe wakoze ubukwe n’umukobwa arusha imyaka 47 bakavugisha abantu benshi | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Byinshi ku musaza w’ i Kamembe wakoze ubukwe n’umukobwa arusha imyaka 47 bakavugisha abantu benshi

Byinshi ku  musaza w’ i Kamembe wakoze ubukwe n’umukobwa arusha imyaka 47 bakavugisha abantu benshi

Umusaza w’IiKamembe witwa Mvuyekure Vincent bakunze gutazira Tout Blanc yakoze ubukwe n’inkumi yitwa Uwanyirigira Nadine, baba igitaramo ku bakoresha imbuga nkoranyambaga.

Ubu bukwe bwaba bombi bwabaye kuwa 10 Gashyantare 2018, Kamembe yose irahubangana kubera imyaka umusaza arusha umukobwa bashyingiranywe.

Amakuru Eachamps yakuye ku umwe mu bantu batuye mu gace Mvuyekure atuyemo yavuze ko yahoze ari umwarimu gusa ubu akaba ari mu zabukuru ariko akaba yikorera ubucuruzi busanzwe.

Yagize ati ”Uriya musaza ni mukuru cyane ndetse yiganye n’umubyeyi wanjye, yigishije kera cyane gusa ubu yabivuyemo kubera imyaka ubu arikorera ku giti cye hano i Kamembe.”

Uyu muntu kandi yavuze ko uyu musaza w'imyaka 70 nta mugore yigeze ndetse nta n’umwana afite akaba ari bwo bwa mbere yari ashinze urugo.

Yagize ati ”Naravutse ndamusanga sindi mukuru cyane ariko nziko igihe maze ntigeze mbona afite umugore cyangwa umwana ndetse n’iwacu numvaga bavuga ko atigeze ashaka.”

Nadine wakoze ubukwe n’uyu musaza afite imyaka 23 ngo kugeza ubu nta kazi afite ahubwo agiye kujya afatanya n’umugabo we kwikorera ubushabitsi.

Inkuru y’aba bombi yatangiye gusakara cyane ku mbuga nkoranyambaga ku munsi w’ejo tariki 13 Gashyantare 2018, abantu bamwe bavuga ko ashobora kuba ari ikinyoma gusa ubushakashatsi Eachamps yakoze yabwiwe n’abatuye mu gace kabereye ubu bukwe ko koko ari ukuri.

 Uretse ubukwe bw'uyu musaza na Nadine, ubukwe bwa Miss Rusizi nabwo buherutse kuvugisha abantu kubera umugabo umurusha imyaka 20 bagiye kubana

14/Feb/ 2018,8 months ago |

Post Your Comment

Comments(26)
0728698208
ntibyoroshyee!!!!!!!!!
Innocent
yewe data weeeeee!!!!rnnuyu muye raaa!!rnsubundi yoyibera padira ndumiwe rnabasazaza biyiminsi bwgiye kudutwara rnaba cher.
kabutindi ruganzu jc
abakobwa ntarukundo inda zabatanze imbere
musa cyprien
Kbx umusaza yishakiye uzamushajisha 2
WASWA BOSCO
Ntakidashobokera umutima ushaka knd aharurukundo amata aguranwa itabi rere Imana yabahuje ikomeze ibarinde bahahe baronk
isingizwe jean de dieu
kbx un musaz arihangan pe nah twe twumva twashaka abagore kand ntamyaka yo gushaka dufite. ark bazatung batunganirwe nimana ibarinde.
Byumvumvuhore
Ntakidasanzwe, gusa Imana izabafashe murugo rwabo bazahirwe
NDABAGA
ibi birasanzwe
dakb
Uyu musaza turaturanye hano kamembe kucyapa
Musa cyprien 1 month ago
Nibyokoko muraturanye?
Rukundo Chadrack
Nibitangaza Cyane
More Comments
Sponsored Content
Loading...