Byinshi ku musaza w’ i Kamembe wakoze ubukwe n’umukobwa arusha imyaka 47 bakavugisha abantu benshi | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Byinshi ku musaza w’ i Kamembe wakoze ubukwe n’umukobwa arusha imyaka 47 bakavugisha abantu benshi

Byinshi ku  musaza w’ i Kamembe wakoze ubukwe n’umukobwa arusha imyaka 47 bakavugisha abantu benshi

Umusaza w’IiKamembe witwa Mvuyekure Vincent bakunze gutazira Tout Blanc yakoze ubukwe n’inkumi yitwa Uwanyirigira Nadine, baba igitaramo ku bakoresha imbuga nkoranyambaga.

Ubu bukwe bwaba bombi bwabaye kuwa 10 Gashyantare 2018, Kamembe yose irahubangana kubera imyaka umusaza arusha umukobwa bashyingiranywe.

Amakuru Eachamps yakuye ku umwe mu bantu batuye mu gace Mvuyekure atuyemo yavuze ko yahoze ari umwarimu gusa ubu akaba ari mu zabukuru ariko akaba yikorera ubucuruzi busanzwe.

Yagize ati ”Uriya musaza ni mukuru cyane ndetse yiganye n’umubyeyi wanjye, yigishije kera cyane gusa ubu yabivuyemo kubera imyaka ubu arikorera ku giti cye hano i Kamembe.”

Uyu muntu kandi yavuze ko uyu musaza w'imyaka 70 nta mugore yigeze ndetse nta n’umwana afite akaba ari bwo bwa mbere yari ashinze urugo.

Yagize ati ”Naravutse ndamusanga sindi mukuru cyane ariko nziko igihe maze ntigeze mbona afite umugore cyangwa umwana ndetse n’iwacu numvaga bavuga ko atigeze ashaka.”

Nadine wakoze ubukwe n’uyu musaza afite imyaka 23 ngo kugeza ubu nta kazi afite ahubwo agiye kujya afatanya n’umugabo we kwikorera ubushabitsi.

Inkuru y’aba bombi yatangiye gusakara cyane ku mbuga nkoranyambaga ku munsi w’ejo tariki 13 Gashyantare 2018, abantu bamwe bavuga ko ashobora kuba ari ikinyoma gusa ubushakashatsi Eachamps yakoze yabwiwe n’abatuye mu gace kabereye ubu bukwe ko koko ari ukuri.

 Uretse ubukwe bw'uyu musaza na Nadine, ubukwe bwa Miss Rusizi nabwo buherutse kuvugisha abantu kubera umugabo umurusha imyaka 20 bagiye kubana

14/Feb/ 2018,3 months ago |

Post Your Comment

Comments(17)
Rukundo Chadrack
Nibitangaza Cyane
Emmanuel Manirafasha
Ntampamvu Zokubitindaho Kuko Arurukundo Kandi Buriya Cyarigihe Cye!
Grass
Isi irara jyie kbx
XAVIER
UYU MUSAZA NGE YARANYIGISHIJE FRENCH SINIOR6 KABISA FERICITATION ARONGOYE UMWANA MWIZA PEE
+243979777939
bira shimishije pernnafurahiya mzee huyo kwa uvumilivu mpaka miaka 70 si jambo la kawaida.m kwakila mwanadamu.rnje suis si fier de ce couples et surtout ce vieux homme.
Maestro
Nonese abasore ko nta kintu dufite,nawe ibaze akoze imyaka 50 nawe uraho nturabona akazi mwahurira he,barajijutse babonye abasore twahondaguwe
nicodeme
naho urukundo rutagira umupaka nduv bigoye
Jonas hector
Love is blind no more to ask rn Umusore Vincent azabyare hungu na kobwa. Ubundi nicyo kikwereka umuntu wumugabo rnUMUGABO NUHIGA UMUHIGO AKAWUHIGURA. rnrnNakuze nziko arumufrera cg Umupadiri njye kurubu ndikuzuza 24 Kandi namumenye kuva nkiri muto. None ubu utwanwa twaraje reka sinakubwira.rnrnUMUSAZA NUMUSAZA
DUSHIMIMANA PASCAL
Yewe birashimishije pe! Vincent yambereye umwarimu w'isomo ry'igifaransa muri TTC MURURU i Rusizi, gusa ntababeshye niwe muntu wa mbere nabonye kuri iyi si ugira gahunda n'umurava. Yari atangaje bikomeye. Biblioteque iwe mu rugo, twakoraga ama quiz ari nko ku manota 1500 mu isomo rifite amanota 30, yavugaga Français gusa, ibitabo byo muri library yo mu kigo yari yarabimaze abikosora!,...
mupenzi
nibyiza cyane mwororokepe
More Comments
Sponsored Content