Bokota yatsinze igitego cya mbere muri Musanze FC mu mukino batsinzwemo na Rayon Sports | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Bokota yatsinze igitego cya mbere muri Musanze FC mu mukino batsinzwemo na Rayon Sports

Bokota yatsinze igitego cya mbere muri Musanze FC mu mukino batsinzwemo na Rayon Sports

Umukino w'ikirarane cy'umunsi wa 8 muri shampiyona y'icyiciro cya mbere mu mupira w'amaguru wahuzaga Rayon Sports na Musanze FC urangiye ikipe ya Rayon Sports itsinze ibitego 3-2 ihita ifata umwanya wa gatatu.

Hakiri kare ku munota wa 4 ikipe ya Musanze FC yari yabonye igitego cyatsinzwe na Bokota Kamana Labama wakinaga umukino we wa mbere wa shampiyona muri Musanze nyuma yo kugurwa avuye muri URA, hari nyuma y'ishoti Peter Otema yarateye mu izamu ariko Kassim akawukuramo Manzi Thierry akananirwa kuwukura imbere y'izamu.

Ibi byishimo bya Musanze ntibyamaze kabiri kuko ku munota wa 9 Manishimwe Djabel yatsinze igitego cyo kwishyura n'umutwe ku mupira wari uhinduwe na Diarra.

Ku munota wa 25 Rayon Sports yaje kubona igitego cya kabiri cyatsinzwe na Kwizera Pierrot ku ishoti yatereye inyuma y'urubuga rw'amahina maze biba bibaye 2-1. Ibi bitego nibyo byaje gutandukanya impande zombi mu gice cya mbere.

Ni umukino utahiriye umunya- Mali Ismaila Diarra kuko amahirwe yabonye ntiyigeze ayabyaza umusaruro ndetse muri rusange wabonaga atari mu mukino.

Ku munota wa 58 Barirengako Frank winjiye mu kibuga asimbura Ramadhan yaje kubonera Musanze igitego cyo kwishyura kuri coup-franc yari itewe na François maze biba bibaye 2-2.

Ikipe ya Rayon Sports yakomeje gusatira ireba uburyo yabona igitego cy'intsinzi cyaje kuboneka ku munota wa 90 gitsinzwe na Kwizera Pierrot ku ishoti yongeye guterera inyuma y'urubuga rw'amahina. Umukino urangira ari 3-2.

Gutsinda uyu mukino bitumye ikipe ya Rayon Sports ifata umwanya wa 3  n'amanota 18 inganya na AS Kigali ariko ikayirusha umubare w'ibitego izigamye. Ikipe ya Musanze yagumye ku mwanya 14 n'amanota 9.

14/Feb/ 2018,3 months ago |

Post Your Comment

Comments(1)
Mushimiyimana Emmanuel
Erega ntamwana usya aravoma. bariya nabana rwose
Sponsored Content