Breaking News : Zari yateye indobo Diamond kuri Saint Valentin | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Breaking News : Zari yateye indobo Diamond kuri Saint Valentin

Breaking News : Zari yateye indobo Diamond kuri Saint Valentin

Zarinah Hassan, umugandekazi w’umuherwe wakundanaga na Diamond Platnumz yatangaje ko urukundo rwabo rwageze ku iherezo mu gihe isi yose yizihiza umunsi w'abakundanye wa  St Valentin.

Mu butumwa burebure Zari yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram yavuze ko kubera amagambo y’ibihuha ariko amwe afite ibihamya amaze iminsi acicikana ndetse no kuba ashaka gukomeza kubaho yihesha icyubahiro yahisemo gutandukana na Diamond Platnumz.

Mu butumwa yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram yagize ati”Kubyiyumvisha biragoranye ndetse kuba nabikora birankomereye, hashize iminsi hari ibihuha bitagira ingano byavugwaga bimwe binagaragaza ibimenyetso, byazengurukaga ku mbuga nkoranyambaga no mu binyamakuru bitandukanye  bivuga ku kunca inyuma kwa Diamond, n’agahinda kenshi nahisemo guhagarika urukundo rwanjye na Diamond mu rwego rwo gukomeza kwihagararaho no kwihesha agaciro ndetse no kugira ngo ubuzima bwanjye budakomeza guhungabana.”

Yunzemo ati“Tugiye gutandukana nk’abantu babanaga nk’umugore n’umugabo ariko nk’ababyeyi ntago dutandukanye, ibi ntago bizatuma ntakomeza kwigira ndetse no kuba umugore wita kubo yabyaye, nyine nk’umugore w’umuherwe mufite mwese kubimenya.”

Arangiza agira ati“Nzakomeza kwiyubaka ndetse no gutera imbaraga abagore bagenzi banjye kugira ngo nabo bige kwigira no kuba abaherwe, nzakomeza kwigisha abahungu banjye bane guha agaciro umugore ndetse nigishe umukobwa wanjye icyo kwihesha agaciro bivuze, hari byinshi byabaye mu myaka  igera kuri 12 maze  mu myidagaduro  gusa ibibazo byose nagiye nyuramo nagiye negukana intsinzi kubera ko ndi umutsinzi ndetse namwe mwese ndabizi ko mumfasha umunsi ku wundi. Mukomeze kugira umunsi w’abakundana mwiza.”

Mbere yo gukundana n'umuhanzi Diamond Platnumz, Zari yahoze akundana n'umuherwe witwa Ivan Ssemwanga[uyu yitabye Imana umwaka ushize]  ndetse banafitanye abana batatu b'abahungu.

Zari bwa mbere ahishura ko akundana n’umuhanzi Diamond Platnumz hari muri 2014 ndetse na mbere yaho gato bari bamaze igihe bakundana ariko mu buryo bw’ibanga. Bafitanye abana babiri umuhungu witwa Prince Nillan ndetse n'umukobwa witwa Princess Tiffah  gusa babanaga batarasezeranye byemewe n'amategeko yaba ay'idini cyangwa aya leta.

Hagiye havugwa byinshi bijyanye no gucana inyuma ndetse bagaterana amagambo ariko bakaza kwigarura bakavuga ko bongeye kunga ubumwe, mu minsi yashize Diamond yabyaranye n’umunyamideli Hamissa Mobeto aza kwemera umwana ndetse hari  n'ikindi gihiriri cy'abagore bagiye bashinja Diamond kubatera inda gusa akabyamaganira kure. Ibi nabyo byakuruye impaka ariko baza kubihosha.

Uretse ibyo kandi aherutse kuza kugura inzu mu Rwanda bivugwako yaba ari amaco yo kwegera Umunyarwandakazi uri guca ibintu kuri Instagram uzwi nka Shaddy Boo, bafitanye umubano wihariye ndetse hanasakaye inkuru z'uko baba bararyamanye ubwo Diamond yazaga mu Rwanda  n'ubwo nta bihamya bifatika byagaragajwe.

Diamond na Zari batandukanye nyuma y’iminsi mike baretse gukurikirana ku mbuga nkoranyambga icyo gihe  babajijwe impamvu yabyo, bireguye bavuga ko  batagishaka kugaragaza iby’urukundo rwabo ku mbuga nkoranyambaga.

Ubwo Diamond aheruka mu Rwanda, mu kiganiro n’abanyamakuru yabajijwe amakuru ajya amuvugwa yo guca inyuma Zari ndetse no kubyara abana benshi mu gasozi, asubiza ko kubyara atari ikibazo kuko na Bob Marley yatabarutse ari igihangange kandi akaba yari afite abana batagira ingano.

Ikindi uyu muhanzi yavuze ko abavuga ko Zari ari  umugore we bibeshya kuko batarasezerana gusa ahamya ko amukunda kandi atamuca inyuma nk’uko benshi bahora babyumva.

       Diamond afitanye umubano wihariye n'umunyarwandakazi Mbabazi Shadia uzwi nka Shaddy Boo

     Zari na Diamond bari kumwe n'abana babiri babyaranye

    Zari n'abahungu batatu yabyaranye n'umuherwe Ssemwanga Ivan

    Zari yabenze Diamond ku mugaragaro 

    Zari na Ssemwanga babyaranye abana batatu mbere gukundana na Diamond Platnumz

 

14/Feb/ 2018,1 week ago |

Post Your Comment

Comments(3)
69051031
zari nakare utoba wova kare
71807567
Ariga ibano yubu iragoye
jeremieah
Mbegawee izo ni juga pee
Sponsored Content