Safi n’umugore we bizihije umunsi w’abakundana bari kumwe mu Rwanda (Amafoto) | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Safi n’umugore we bizihije umunsi w’abakundana bari kumwe mu Rwanda (Amafoto)

Safi  n’umugore we bizihije umunsi w’abakundana bari kumwe mu Rwanda (Amafoto)

Nyuma y’igihe kinini Safi Madiba n’umugore Niyonizera Judithe we batabonana bongeye guhura banizihizanya umunsi w’abakundana.

Safi yakoze ubukwe  na Niyonizera Judithe kuwa 01 Ukwakira 2017, batungura benshi kuko nta gihe cyari gishize atandukanye na Parfine bari bamaze igihe bari mu munyenga w’urukundo rutavangiye.

Bakimara gukora ubukwe bahise berekeza mu birwa bya Zanzibar mu kwezi kwa buki, bahamara igihe gito. Umugore wa Safi yahise yerekeza muri Canada aho asanzwe aba dore ko yamaze gufata n'ubwenegihugu.

Ubu ari mu Rwanda ndetse aherutse gufotorwa ku munsi w’abakundana[Saint Valentin]  yishimanye na Safi Madiba bitavugwa bari mu karere ka Kamonyi biteretse amacupa y’inzoga zihenze.

Bivugwa ko yaje mu Rwanda gusura umugabo no gukomeza gahunda z’umuryango  ufasha abatishoboye witwa Madiba Foundation wanatangiye gukora ibikorwa bitandukanye.

Safi aherutse gutangaza ko adateganya gusanga Judithe muri Canada ngo babaneyo, yanavuze ko kandi batigeze babana nk'umugabo n'umugore kuko igihe kitari cyagera.

16/Feb/ 2018,7 months ago |

Post Your Comment

Comments(7)
nkurunziza jemi-zo jeremie
ewan kbs mukmez mukundane kugez kundunduro
Umumararungu jacqwes.
Safi turakwemera ariko ntiwabuza abavugakuvuga.
Mutangana William
Madiba Fondation Turayishyigikiye Nukuri Nibakomereze Aho
madiba désiré
Safi nn kwaba atishimy Ntakunda mukiwe
The Black
Nice Madiba
dj traxx
Ariko safi kaba yariye karungu yasanze baramuhangitse
vianney
hapo sawa
Sponsored Content
Loading...