Abahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2018 basangiye n'abakobwa bo mu ikipe y'igihugu y'amagare (Amafoto) | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Abahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2018 basangiye n'abakobwa bo mu ikipe y'igihugu y'amagare (Amafoto)

Abahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2018 basangiye n'abakobwa bo mu ikipe y'igihugu y'amagare (Amafoto)

Abakobwa bahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda bari mu mwiherero i Nyamata basangiye na bagenzi babo bari mu ikipe y’igihugu y’amagare.

Ibi byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa 15 Gashyantare 2018 kuri Hotel Golden Tulip i Nyamata aho aba bakobwa bombi bacumbitse.

Abakobwa bakinira ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare nibo bageze mbere i Nyamata aho bari bari kwitegura shampiyona y’Afurika y’umupira w’Amagare iri kubera mu Rwanda.

Abahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda bamaze icyumweru mu mwiherero ariko bari batarabona umwanya wo kwicara hamwe ngo baganire nk’abantu bahuje intego yo gutsinda amarushanwa atandukanye barimo.

Aba bakobwa bose bishimiye kuganira no gusangira kuko hari byinshi bigishanyije nk’abantu bahuje intego.

Umwiherero w’abakobwa bahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda uteganyijwe kurangira kuwa 24 Gashyantare 2018 mu gihe shampiyona y’Afurika y’umukino w’amagare izarangira kuwa 18 Gashyantare 2018.

16/Feb/ 2018,7 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...