Impinduka ku rugendo rwa Rayon Sports i Burundi | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Impinduka ku rugendo rwa Rayon Sports i Burundi

Impinduka ku rugendo rwa Rayon Sports  i Burundi

Ikipe ya Rayon Sports biteganyijwe ko izakina umukino wo kwishyura n’ikipe ya Lydia Ludic yo mu Burundi mu mikino nyafurika ya CAF Champions League tariki ya 21 Gashyantare 2018, uyu munsi ni nabwo iyi kipe ya rayon Sports iza guhaguruka i Kigali yerekeza i Bujumbura.

Umukino ubanza wabereye mu Rwanda tariki ya 10 Gashyantare 2018 warangiye amakipe yombi aguye miswi y’igitego 1-1.

Nk’uko gahunda yari iteganyijwe iyi kipe ngo yagombaga kugenda ku wa Kabiri tariki ya 20 Gahyantare 2018 igakorerayo umwitozo umwe bugacya ikina umukino wo kwishyura basabwa gutsinda byanze bikunze kugira ngo bizere gukomeza mu kindi cyiciro.

Mu kiganiro na Eachamps perezida w’ikipe ya Rayon Sports, Paul Muvunyi yatangaje ko bazagenda umunsi bazakiniraho ubundi bagaruke mu Rwanda bukeye bwaho ku wa Kane.

Yagize ati”Gahunda uko iteye kuko dufite indege yacu bwite tuzahaguruka hano ku wa Gatatu mu gitondo (tariki ya 21 Gashyantare 2018), tugende dukine hanyuma tuzagaruke bukeye bwaho ku wa Kane. Niko bimeze rwose tuzagenda ku munsi tuzakiniraho.”

Iyi kipe kandi byari biteganyijwe ko igomba gukorera umwiherero I Muhanga ariko byaje guhinduka bazaguma I Kigali umwiherero bakaba barimo kuwukorera  Kicukiro mu bapadiri, imyitozo yo bakayikorera ku kibuga cya FERWAFA.

16/Feb/ 2018,4 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content