#MissRwanda2018: Abahataniye ikamba batemberejwe i Kigali, banasura urwibutso rwa Gisozi (Amafoto) | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

#MissRwanda2018: Abahataniye ikamba batemberejwe i Kigali, banasura urwibutso rwa Gisozi (Amafoto)

#MissRwanda2018: Abahataniye ikamba batemberejwe i Kigali, banasura urwibutso rwa Gisozi (Amafoto)

Abakobwa 20 bazavamo nyampinga w’u Rwanda batamberejwe umujyi wa Kigali, Banasura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ruri ku Gisozi.

Aba bakobwa  bahagurutse I Nyamata mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki 16 Gashyantare 2018, bazengurutse ibice byose by’umujyi wa Kigali biyereka abawutuye baherekejwe na Cogebank yerekana imodoka nshya ya Suzuki Baleno izahabwa uzegukana ikamba.

Banyuze mu bice bitandukanye, imodoka zirimo iyatwaye abakobwa bazavamo Nyampinga w’u Rwanda 2018 zahagurutse  Kicukiro zinyura i Remera, Nyarutarama, Kibagabaga, Gisozi, Nyabugogo, Kimisagara, Nyamirambo, (Nyarugenge) Mu Mujyi Rwangati, Rwandex, Remera, urugendo rwabo rwasorejwe kuri La Parisse i Nyandungu.

Umuyobozi ushinzwe iyamamaza bikorwa muri Cogebank, Iyamuremye Antone, yabwiye Eachamps ko bakoze iki gikorwa mu rwego rwo kwereka aba bakobwa inguni zose z’umujyi wa Kigali no kwereka abawutuye abari guhatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2018.

Yagize ati”Twateguye kuzengurutsa umujyi wa Kigali aba bakobwa bazavamo Nyampinga, bareba uko uteye ari nako batanga umusanzu wo kugenda berekana bwa bwiza, ubwenge n’uburanga bwabo.”

Yavuze ko babikoze kugira ngo bagende bereka aba bakobwa inguni zose z’umujyi wa Kigali cyane ko harimo abatayituye cyangwa hakaba n’abawutuye batari baragize ayo mahirwe.

Antoine yavuze ko Cogebank yanabikoze nk’umuterankunga mukuru mu rwego rwo kwerekana igihembo nyamukuru [imodoka nshya yo mu bwoko bwa Suzuki Baleno] izahabwa uzegukana intsinzi.

Aba bakobwa bavuye kuri La Parisse Nyandungu berekeza ku rwibutso rwa Jenoside ruherereye ku Gisozi aho bagiye kwerekwa amateka yaranze u Rwanda, dore ko hafi ya bose bavutse nyuma ya jenoside.

Abakobwa bahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2018 batangiye umwiherero ku wa 09 Gashyantare 2018, bazawurangiza ku wa 24 Gashyantare , ari nabwo hazamenyekana nyampinga w’u Rwanda wa 2018 uzasimbura Iradukunda Elsa.

Ibirori nyir’izina byo gutora nyampinga w’u Rwanda 2018 bizabera muri Convention Centre aho kwinjira bizaba ari amafaranga y’u Rwanda 5000 mu myanya isanzwe, 10000 mu myanya y’icyubahiro ndetse n’ameza y’ibihumbi 500.

Moto ya Polisi niyo igenda ibacungiye umutekano    Aho banyuraga abantu basigaraga babarangariye

     Imodoka nshya izahembwa nyampinga bagenda bayerekana 

   Banyuzeho... yambara indorerwamo z'amaso ngo abarebe

   Umusaza yababonye araseka arakwenkwenuka

    Abakobwa bageze kuri La Parisse aho bavuye berekeza ku rwibutso

  aba bakobwa ku rwibutso

16/Feb/ 2018,4 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content