#MissRwanda2018: Anastasie yasobanuye icyamuteye gutega moto , anagenera ubutumwa abamusetse | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

#MissRwanda2018: Anastasie yasobanuye icyamuteye gutega moto , anagenera ubutumwa abamusetse

#MissRwanda2018: Anastasie yasobanuye icyamuteye gutega moto , anagenera ubutumwa abamusetse

Mu minsi yashize ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hakwiriye inkuru z’umukobwa ushaka kuba nyampinga witwa Anastasie Umutoniwase wateze moto ubwo bajyaga mu mwiherero iteze ururondogoro.

Uyu mukobwa ubusanzwe akomoka I Muhanga mu ntara y’Amajyepfo ndetse muri iyi ntara niho yaboneye itike yamwijije mu mu irushanwa rya Miss Rwanda 2018.

Ku wa 09  Gashyantare 2018, ubwo abakobwa 20 bari guhatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2018 berekezaga mu mwiherero I Nyamata muri Hotel ya Golden Tulip, babanje guhurira kuri ku nteko nyarwanda y’ururimi n’umuco[RALC] aho bahagurukiye berekeza kuri iyo hotel.

Mu gihe abandi bakobwa  bagera kuri 19 bahatanye n’uyu Umutoniwase Anastasie bagiye bagera kuri RALC bari mu mamodoka ahenze abandi bakaza bateze Taxi voiture, uyu mukobwa we siko byagenze  kuko yaje kuri moto, maze agatangarirwa na benshi ndetse na n’uyu munsi niwe nkuru iri mu binyamakuru bitandukanye no ku mbuga nkoranyambaga abantu benshi baracyari kumugarukaho bamwe bavuga ko ari ubukene abandi bakavuga ko ari ukwicisha bugufi.

Uyu mukobwa yahise abona igihiriri cy’abafana batagira ingano ku mbuga nkoranyambaga ndetse bamwe batangira gushishikariza bagenzi babo kumuhundagazaho amajwi.

Hari na bamwe mu bazwi cyane mu myidagaduro mu Rwanda bamushyigikiye barimo Nyampinga w’u Rwanda 2012, Aurore Kayibanda, Ernresto Ugeziwe ndetse n’abahanzi barimo Danny Vumbu n’abandi benshi.

Mu kiganiro gito yahaye umunyamakuru Phil Peter yavuze ko atibaza ukuntu inkuru ye yaciye igikuba kandi nta nka yigeze aca amabere kuko ngo ‘na moto abona ari ikinyabiziga’.

Yagize ati”Narabyakiriye kuko moto n’ikinyabiziga nk’ibindi byose, numva ko nta kibazo kibirimo kuba naragiye kuri moto.”

Uyu mukobwa asobanura  impamvu ataherekejwe nk'abandi yasubije avuga ko yari aturutse hafi akaba abona nta mpamvu yari gutuma akenera  abamuherekeza.

Yagize ati”Naraherekejwe [..] naturutse hafi rwose ku Gisozi, sinumva ko hari kubaho kumperekeza, ntago nari nkeneye abamperekeza.”

Anastasie afite nomero 31, avuga ko  yakuranye inzozi zo kuziyamamariza kuba nyampinga w’u Rwanda none akaba arimo kugenda asatira umusozo wo kuzikabya.

Afite umushinga wo kurwanya ibiyobyabwenge abinyujije mu gukora ubukangurambaga mu bice bitandukanye by'Igihugu

    Uyu mukobwa avuga ko nta gikuba cyagombaga gucika kuko moto ari ikinyabiziga nk'ibindi

16/Feb/ 2018,4 months ago |

Post Your Comment

Comments(14)
Deco
Anastasie nanjye nagukunze nkibona ibyo wakoze niyemeje kugutora bishoboka kd Imana izagushyigikire mubuzima bwawe bwa minsi yose uzakunde Imana kd uce bugufi nziko uzahirwa muri byose good luck mukobwa mwizaa !!!!!!!!!!!!!!!!
jp
aho nahereye ntabyitaho noneho Anastasie ndamushyigikira kbsa! kdi n'Imana igushyigikirernrnnanjye ndumva nta kidasanzwe, byaba ubukene cg kwicisha bugufi byose birasanzwe
Moise
Uyu umukobwa akwiriye kuba Nyampinga. Uretseko niba nta mibare yabanje gukora muri ibi ngo a bona afafana benshi binyuze kuri Moto yajeho. Imana yamaze kumutegurira rimwe mu amakamba ahatanirwa. Nka miss popularity iryo ikamba mbaye ndimwambitse. Mu amakamba azatwara iri ryo ntawe azarirwanira nawe.
edimond
ahubwo Nuko ntatora miss nge nahita mugira miss rwanda was 2018
umwali oda
hhhgaaaa njye mbona ntakibazo kibirimo kbsa ahubwo icyampa akaba miss rwanda
kimenyi
Uyumukobwa imana izamufashe abagereho peeee yicishije bugufi
Gaelle
woow ahubwo uno mukobwa niwe we kuko ntabyacits afite kandi biragaragara ko ntaguhinda afit mur we niwe Nyampinga
Linda
Ubusazwe ntibijya bishishikaza ark ubu kugutora burigitondo bigiye kumbere nkisengesho amahirwe masa kbx
Sylvestre
Uyu nanjye ndamushyigikiye. Ureke abiyemera bagatega za voiture, nta n'udufaranga barite duhagije. Twamara gushira bakajya kudusaba abagabo (bangana ba se) mu nzira zitari zo
ezra
Nubwambere nzaba ntoye miss Rwanda. Anastasie songa mbele!
More Comments
Sponsored Content