Keza wamaganywe kubera amafoto ye, yifashishijwe mu mashusho y'indirimbo ya Pallaso (Amafoto) | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Keza wamaganywe kubera amafoto ye, yifashishijwe mu mashusho y'indirimbo ya Pallaso (Amafoto)

Keza wamaganywe kubera amafoto ye, yifashishijwe mu mashusho y'indirimbo ya Pallaso (Amafoto)

Umunyamidelikazi akaba n’umwe mu bakunzwe kwifashishwa mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi batandukanye Niyigena Solange (Keza) azagaragara mu mashusho y’indirimbo y’umuhanzi w’Umugande Pallaso yakoreye i Kigali.

Niyigena Solange wiyise Keza yamenyekanye mu mashusho y’indirimbo zitandukanye cyane cyane iz’itsinda rya Urabn Boys nka “Mama”, “Mpfubata”, yanagaragaye kandi mu mashusho y’indirimbo ya Active yitwa “Go Mama”.

Uyu mukobwa aherutse  kugawa bikomeye biturutse ku ifoto imugaragaza yambaye ubusa ubundi yikinze gitambaro gisa n’ibendera ry’igihugu. Abantu batandukanye barimo na Perezida wa Komisiyo y’Itorero ry’Igihugu Bamporiki Edouard baramwamaganye bikomeye ndetse avuga ko ari ishyano.

Kuri ubu uyu mukobwa azagaragara mu mashuhso y’indirimbo ya murumuna wa Chameleone Pallaso ubusanzwe witwa Pius Mayanja.

Amashusho y’iyi ndirimbo yitwa Juju yafatiwe mu Mujyi wa Kigali muri iki cyumweru turi gusoza, akaba yarafashwa na Meddy Saleh ufatwa nk’uwa mbere mu gutanganya amashusho mu Rwanda.

Pallaso yaj mu Rwanda nyuma yo kuva muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo aho yari yaherekeje Chameleone mu Iserukiramuco rya Amani ryabaye mu cyumweru gishize.

Amafoto ye yamaganiwe kure n'abantu benshi

Tags

17/Feb/ 2018,9 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...