Miss wa Rusizi ugiye kurongorwa n’umurusha imyaka 24 yakorewe ibirori bya bridal shower(Amafoto) | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Miss wa Rusizi ugiye kurongorwa n’umurusha imyaka 24 yakorewe ibirori bya bridal shower(Amafoto)

Miss wa Rusizi ugiye kurongorwa n’umurusha imyaka 24 yakorewe ibirori bya bridal shower(Amafoto)

Umutesi Teta Afsa wabaye Nyampinga w’akarere ka Rusizi mu 2016 ugiye kurongorwa n’umucuruzi w’i Kamembe witwa Mudaheranwa Aman Casmir w’ imyaka 45, yakorewe ibirori bya bridal shower.

Uyu mukobwa yatangiye kuvugwa cyane mu ntangiro za Gashyantare, abantu benshi batangariye umugabo bagiye kurushinga umurusha imyaka hafi 24.

Uyu  mukobwa w’imyaka 21 ari kwitegura gukora ubukwe  na Casimir w’imyaka 45 watumye abantu bacika ururondogoro, Bazasezerana imbere y’amategeko ku wa 23 Werurwe 2018 mu Murenge wa Kamembe, buke basezerana imbere y’Imana mu idini ya Islam. Umunsi bazagira mu Murenge ni nawo Umutesi azakobwa.

Mu biganiro bitandukanye bombi bagiye bumvikana mu itangazamakuru bavuze ko bahujwe n’urukundo nta kindi kibyihishe inyuma.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu yakorewe ibirori byo gusezera ku nshuti abavandimwe n'ab'urungano rwe, mu birori byitabiriwe na benshi mu nshuti ze za hafi.

   Integuza y'ubukwe bwa Afsa na Casmir

17/Feb/ 2018,9 months ago |

Post Your Comment

Comments(1)
miss
uri mwiza cyn nago undusha
Sponsored Content
Loading...