Abakinnyi 19 barimo Iranzi utazakina nibo APR FC ijyanye muri Seychelles | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Abakinnyi 19 barimo Iranzi utazakina nibo APR FC ijyanye muri Seychelles

Abakinnyi 19 barimo Iranzi  utazakina nibo APR FC ijyanye muri Seychelles

Ikipe ya APR FC irahaguruka mu Rwanda mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru yerekeza muri Seychelles gukina umukino wo kwishyura na Anse Reunion ni mu mikino nyafurika ya Total CAF Confederation Cup, ni umukino uteganyijwe kuwa Gatatu w'icyumweru gitaha.

Umukino ubanza wari wabereye mu Rwanda tariki ya 11 Gashyantare 2018 ikipe ya APR FC yari yatsinze Anse Reunion ibitego 4-0, iyi kipe ikaba igiyeyo ahanini isabwa kudatsindwa umubare w'ibitego uri hejuru y'ibyo yatsindiye mu Rwanda kuko ubundi isa niyamaze gukandagira mu cyiciro gikurikiyeho.

Ku isaha ya saa 1:45 za mu gitondo ku Cyumweru nibwo iyi kipe ihaguruka mu Rwanda yerekeza muri Seychelles gukina umukino wo kwishyura uteganyijwe tariki ya 21 Gashyantare 2018 muri Seychelles.

Mu bakinnyi ikipe ya APR FC ihagurukanye mu Rwanda harimo Iranzi Jean Claude utazakina uyu mukino kuko atarabona ibyangombwa bya CAF bimwemerera gukina imikino nyafurika kuko yasinyiye iyi kipe yaramaze gutanga abakinnyi muri CAF izifashisha mu mikino nyafurika.

Dore abakinnyi 19 ikipe ya APR FC iri buhagurukane yerekeza muri Seychelles.

Abazamu: Kimenyi Yves na Mvuyekure Emery

Ba myugariro: Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Rukundo Denis, Rugwiro Herve, Buregeya Prince na Songayingabo Shaffy

Abakina hagati: Mugiraneza Jean Baptiste Migi, Nshimiyimana Amran, Twizerimana Martin Fabrice, Bizimana Djihad, Itangishaka Blaise na Sekamana Maxime

Ba rutahizamu: Hakizimana Muhadjiri, Byiringiro Rague, Nshuti Innocent, Bigirimana Issa na Iranzi Jean Claude

17/Feb/ 2018,9 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...