Miss Rwanda 2018: Abakobwa 5 muri 15 ba 2017 nibo bitabiriye igitaramo Mva Rugamba... aba 2018 bahize (Amafoto) | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Miss Rwanda 2018: Abakobwa 5 muri 15 ba 2017 nibo bitabiriye igitaramo Mva Rugamba... aba 2018 bahize (Amafoto)

Miss Rwanda 2018: Abakobwa 5 muri 15 ba 2017 nibo bitabiriye igitaramo Mva Rugamba... aba 2018 bahize (Amafoto)

Kuri uyu wa 18 Gashyantare 2018 nibwo habaye igitaramo Mva/Njya Rugamba aho abakobwa bahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2017 bahiguraga imihigo biyemeje naho abahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2018 bagahiga ibyo bazakora.

Abakobwa bagombaga kwesa imihigo ni 15 bageze mu cyiciro cya nyuma mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2017 ari nabo bavuyemo Nyampinga w’u Rwanda n’Ibisonga bye.

Aba baso bagombaga kuvuga ibyo bakoze muri uyu mwaka wose ushize bafite inshingano, cyane cyane bagaragaza uko bashyize mu bikorwa imishinga batangaje mu gitaramo Njya rugamba cyabaye mbere gato  y’uko batorwa.

Abakobwa 5 muri 15 nibo bitabiriye iki gitaramo Mva Rugamba ari bo Nyampinga Iradukunda Elsa, Shimwa Geulda, Umutoniwase Linda, Kalimpinya Queen na Uwase Hirwa Honorine.

Uwase Hirwa Honorine niwe watangiye avuga ibyo yagezeho. Yavuze ko irushanwa rya Miss Rwanda ryamubereye umuyoboro w’imibereho ye .

Yari afite  gahunda yo guteza imbere abahinzi n’aborozi. Umushinga wo gutuma abantu bisonanukirwa, bakamenya ko ari abanyarwanda, kurinda no gusigasira amashyamba. Yavuze ko yagerageje kubishyira mu bikorwa uko bijyanye n’ibushobozi buke yari afite.

Kalimpinya Queen yahigiye abanyarwanda kuzatangiza ubukanguramba bwigisha ku buzima b’imyororokere mu bigo by’amashuri. Yakoze ubukangurambaga mu bigo 10 ahandi ahashinga amatsinda ahoraho. Yasuye Akarere ka Gisagara akomokamo. Yafashije Umukecuru w’incike.  Yitabiriye igikorwa cya Tembera u Rwanda, yateguye irushanwa rya National Street Competion aho bakunguriraga urubyiruko kwirinda virusi itera Sida babinyujije mu irushanwa ryo kubyina.

Umutoniwase Linda yavuze ko rwari urugendo rutoroshye. Yari yarahize gufasha abakora akazi ko mu rugo ku buryo babyaza umusaruro umushahara bahembwa aho yashize amatsinda mu mudugudu atuyemo, yashinze koperative y’urubyiruko ruri hagati y’imyaka 16 kugera 35. Yubakiye umukecuru mu karere ka Nyarugenge inzu n’ubwiherero ndetse akaba yaranagiye muri Miss Africa Universty.

Shimwa Guelda yahize ko azashyiraho inzu abanyabugeni mu rwego rwo guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku bugeni. Yahuye n’abanyabugeni ariko ntiyabasha kugera gushyiraho iyo nzu. Yasuye abanyeshuri bo mu Ntara y’amajyaruguru mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’abana bata amashuri aganira nabo.

Miss Rwada Iradukunda Elsa yari yarahize guteza imbere ibikorwa mu Rwanda. Yazengurutse igihugu cyose yibanda ku nganda zigitangira, zikora imyambaro ibiribwa… yumvise imbogamizi bahura nazo. Yazengurutse n’ibigo bitandukanye by’amashuri abashishikariza kugira uruhare muri gahunda ya Made in Rwanda. Yanazengurutse ibihugu 5 bitandukanye aganiriza abanyarwanda bahatuye kuri made in Rwanda ndetse bagaraza ko bafite ubushake.

Yafashije abatihoboye, ahitamo abana 11 azafasha mu myaka 6 yose mu byo bakenera mu buzima bwabo bwa buri munsi nk’abanyeshuri. Yasuye incike za Jenoside mu Karere ka Muhanga. Abantu 200 bavuwe indwara y’ishaza afatanyije n’ibitaro bya kabgayi  

Wari umwanya kandi w’abakobwa 20 bazatorwamo Nyampinga w’u Rwanda 2018 wo kugira ngo bagaragaze ibyo bateganya kuzageza ku banyarwanda mu gihe baba batorewe kuba Nyampinga w’u Rwanda 2018 n’ubwo bitabuza n’utatowe kubikora.

Bitandukanye n’uko byakozwe mu mwaka ushize aho buri umwe yahigaga ku giti cye, ubu noneho bahize mu matsinda 2 aho rimwe rigizwe n’abakobwa 10. Aba bakobwa bose biyemeje kuzarangwa n’indangagaciro z’abanyarwanda kandi bakazafatanya mu kwesa imihigo.

Bitandukanye n’uko byakozwe mu mwaka ushize aho buri umwe yahigaga ku giti cye, ubu noneho bahize mu matsinda 2 aho rimwe rigizwe n’abakobwa 10. Aba bakobwa bose biyemeje kuzarangwa n’inda.

Ubuyobozi bwa Rwanda Inspiration Back Up bwatangaje ko hazatoranywa imishinga ibiri myiza ikazaba ari yo ikurukiranwa by’umwihariko gusa ikazahurirwaho na ba Nyampinga bose.

Perezida wa Komisiyo y’Itorero ry’Igihugu Bamporiki Edouard yashimye ba Nyampinga bacyuye igihe ndetse abasaba kuzakomerazaho aho bari bageze, anasaba abagiye kubasimbura kuzitwara neza kuko imbere hari ibisitaza byinshi.

Yagize “Ibyo mwatangiye mubikomeze, nimusibira inyuma muzaba mugambaniye ibyabavunnye.”

Abize imihigo yabasabye ko bakwiye kutazacika intege kuko bose batazabona ikamba, ahubwo ko bakwiye kuzarangwa n’ibikorwa kandi by’indashyikirwa.

Yagize ati “Nimutabona ikamba ntimuzarekere guterekereza, muzese imihigo ndetse murenge na bakuru banyu. Mugomba gutekereza ko ubutumwa buruta intumwa. Iyo ubaye Nyampinga uba ubaye umuntu wo kwamamaza u Rwanda mu byiza. Ibyo bifite umumaro kuruta wowe.”

Uyu muhango wasojwe no gusangira ku ntango y'imihigo hagati y'abakobwa 20 bahataniye ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda 2018 na Bamporiki Edouard

Abakobwa batanu bonyine nibo baje kwesa imihigo

18/Feb/ 2018,4 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content