Mu mvugo ikomeye Miss Igisabo yanenze abategura irushanwa rya Miss Rwanda | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Mu mvugo ikomeye Miss Igisabo yanenze abategura irushanwa rya Miss Rwanda

Mu mvugo ikomeye Miss Igisabo yanenze abategura irushanwa rya Miss Rwanda

Uwase Hirwa  Honorine wabaye Nyampiga ukunzwe wa 2017 (Miss Popularity) yanenze ubuyobozi bwa Rwanda Inspiration Back Up bwabatereranye mu gihe bashyiraga mu bikorwa ibyo biyemeje kugeza ku banyarwanda, asaba ko imubayeho na bagenzi be bitazaba kuri barumuna babo bagiye kubasimbura.

Ibi  Uwase Hirwa Honorine yabitangaje mu ijoro ryo kuri uyu wa 18 Gashyantare 2018 ubwo habaga Igitaramo Mva/Njya Rugamba kubakobwa bahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2017 n’abahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2018.

Ni igitaramo cyitabiriwe n’abakobwa bahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2017 mbarwa, kuko muri 15 bari barahatanye hajemo batanu.

Uwase Hirwa Honorine niwe wabimburiye abandi mu kuvuga ibyo yajejeje ku banyarwanda muri uyu mwaka wose amaze afite inshingano.

Yavuze ko mbere na mbere yaje mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda atari uko hari uwo akurikiye cyangwa se hari undi wabimutegetse, ahubwo ko byari umuyoboro wo gukabya inzozi ze n’ubwo atabashije kuba Nyampinga w’u Rwanda. Icyakoze ngo irurushanwa ryabaye umuyoboro w’imibereho.

Uwase Hirwa Honorine yavuze ko yari afite umushinga wo guteza imbere abahanzi n’aborozi, undi mushinga yari afite nu uwo gufasha abantu kwisobanukirwa bakamenya ko ari abanyarwanda bose ndetse agafasha isanamitima, gusa ngo ntabwo yabashije kubigeraho neza  kuko nta muterankunga yari afite.

Aha niho yahereye anenga bikomeye Rwanda Inspiration Back Up itegura Miss Rwanda ko yabatereranye, abasaba ko bakwiye kujya bafasha abakobwa gushyira mu bikorwa ibyo baba bariyemeje.

Yagize ati “ Ibyo ari byo byose kugira ngo duhige imihigo, tunaze no kuyihigura tunavuga ibyo twagezeho ni uko biba ari ingenzi ko tuba twaragize abafatanyabikorwa n’ababa baradufashije mu rugendo nka nasaba Rwanda Inspiration Back Up barumuna bacu ntimuzababaze ibyo mutabafashije. Ntabwo binshimishije juba turi hano turi batanu gusa, si uko tutakoreye hamwe ahubwo n’uko twabuze uburyo bwo kwesa ibyo twari twarahize kubera ko tutakurikiranywe.ntabwo mpamya ko twajekuvuga ibyo twagezeho, twumva ibyo abandi bazageraho ahubw turifuza kumenya abategurisha irushanwa ni gute badufasha kubigeraho.”

Perezida w’Itorero ry’Igihugu Bamporiki Edouard wayoboye iki gitaramo yavuze ko byaba bibabaje niba koko aba bakobwa badafashwa kwesa imihigo asaba ko hari icyakosorwa.

Yagize ati “mwumvise ko hafi ya bose bavuze ko bataherekejwe neza muri uru rugendo ngo babaone ubufasha bukwiye, byaba atari ari byo bikomeje gutya, abantu bakajya basoza bavuga ibintu bitagenze neza kandi leta ikaza, abaminisitiri bakaza, umukuru w’Itorero akaza, hanyuma tukabifata nk’ikintu kizima. Ubundi ikintu leta y’u Rwanda yemeye ko kibera ku butaka bw’u Rwanda ikemera ko umwana afata ibendera akajya guhagararira u Rwanda ntabwo byakabaye ngombwa ko atafashwa ngo tujye dusoza dukore igitaramo nk’iki umuntu avuga ngo narinaniwe… ariko iyo wagize za birantega zishingiye ku bagushinzwe ibyo ni byo bita kunanizwa.

Kagame Ishimwe Dieu Donne uyobora Rwamda Inspiration Back Up itegura igikorwa cya Miss Rwanda yavuze ko babizi ko batafashije aba bakobwa nk’uko byari bikwiye, ariko avuga ko bigiye gukosorwa dore ko muri uyu mwaka wa 2018 hazatorwa imishinga ibiri yonyine ikazaba ari yo  ikurikiranwa ku buryo by’umwihariko ari nayo mpamvu abakobwa bose bahize mu matsinda.

Gukorerea mu matsinda bizafasha kwesa imihigo neza

Bamporiki Edouard yasabye ko abakobwa bajya bafashwa mu gushyira mu bikorwa ibyo buyemeje

 

19/Feb/ 2018,7 months ago |

Post Your Comment

Comments(1)
ngirimana
ubundi c sugupfusha ubusa amafranga koko inzara iramara abantu ngo ba miss mwagiye muyafash abakene mwe mukagumana ubwiz bwanyu abantu imana yaremwe Bose nibez ntampanvu rwose yokwirirw mupfush ubusa amafranga mwakagombye kuyafa abatishoboye
Sponsored Content
Loading...