Bamporiki yabwiye abahatanira kuba Miss Rwanda 2018 ko ubwiza bwabo ari cyo gishoro bafite | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Bamporiki yabwiye abahatanira kuba Miss Rwanda 2018 ko ubwiza bwabo ari cyo gishoro bafite

Bamporiki yabwiye abahatanira kuba Miss Rwanda 2018 ko ubwiza bwabo ari cyo gishoro bafite

Perezida wa Komisiyo y’Itorero ry’Igihugu Edouard Bamporiki yasabye abakobwa bahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2018 kuzabyaza umusaruro ubwiza bafite, ariko abibutsa ko batabyitwayemo neza, bazahahurira n’ingorane zikomeye.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 18 Gashyantare 2018, habaye igitaramo Mva Rugamba ku bakobwa bahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2017 aho besa imihigo bahize n’igitaramo Njya Rugamba aho abahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2018 bahiga ibyo bazageza ku banyarwanda.

Perezida wa Komisiyo y’Itorero ry’Igihugu Bamporiki Edouard wari uri muri uyu muhango, yibukije aba bakobwa ko ari beza cyane kandi ubwiza bwabo butagomba kubapfira ubusa ahubwo ko bagomba kububyaza umusaruro, gusa bakanazirikana ko batitwaye neza bashobora guhura n’akaga.

Yagize ati “ abanyarwanda rimwe bakunze kuvuga ngo kuba mwiza ni ikigeragezo, ariko ndatekereza ko kuba mwiza ari igishoro. Kuba mwiza biramutse bibaye ikigeragezo ubwo twasaba Imana abakobwa bacu babi kugira ngo batazageragezwa. Ariko ndatekereza ko kuba mwiza ari igishoro ariko cyitikoreza umwiza agataro kuko nigeze gukora ubushakatsi ntari namurika nsanga  90% y’abantu bikoreye udutaro, batwikoreje na ndagukunda yanyuze mu matwi yabo. “

Yongeyeho ko ubwiza bwabo bagomba kubuhesha agaciro ndetse n’umuntu ushaka  kubakoresha mu gikorwa runaka kibyara inyungu bakamuca amafaranga bihanukiriye, anasaba kujya baganira n’ababanjirije kugira ngo babashe kurenga imitego myinshi bazahura nayo.

Yunzemo ati “twe dukwiye gutekereza ko ubwiza bw’umwari w’u Rwanda ari igishoro  ndetse umuntu ushaka kugira icyo yamamaza kugira icyo agukoresha kugira ngo ibye byunguke ukamuhenda cyane. Ariko ibishobora kukwicira ejo hazaza, ibishobora kukwangiza ibyo nabyo muri bakuru, mujye munatinyuka mwegere ababanjirije mubagishe inama hari imitego myinshi basimbuka .”

Bamporiki Edouard kandi yibukije aba bakobwa ko kuba ari beza nta ruhare na ruto babigizemo ahubwo ko barimo umwenda ababyeyi babo n’igihugu muri rusange ari nayo mpamvu bagomba kuba intangarugero no ku bazabakomokaho.

19/Feb/ 2018,5 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content