Davis D ari mu rukundo n'umukobwa yakoresheje mu mashusho y'indirimbo ye (Amafoto) | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Davis D ari mu rukundo n'umukobwa yakoresheje mu mashusho y'indirimbo ye (Amafoto)

Davis D ari mu rukundo n'umukobwa yakoresheje mu mashusho y'indirimbo ye (Amafoto)

Umuhanzi Davis D ari mu rukundo n’umukobwa witwa Lydia wagaragaye mu mashusho y’indirimbo ye aheruka gusora yitwa Hennessy.

Davis D ni umuhanzi wamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye nka Biryogo, Mariya kaliza, Go Down, Sweet Love, Hennesy aheruka gushyira hanze n’izindi zitandukanye, akaba abarizwa muri mu nzu ya Incredible.

Uyu muhanzi umaze imyaka igera kuri 3 muri muzika ntiyakunze kumvikana mu nkuru z’urukundo n’abakobwa.

Kuri ubu uyu musore ukunze kwiyita Shine Boy, ikibatsi cy’urukundo cyiragurumana mu mutima we  akaba yafashe umwanzuro wo kwerekana umukobwa yahaye umutima we.

Umukobwa ukundana na Davis D ni umunyamideli witwa Lydia, ujya ugaragara mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi batandukanye akaba aheruka kugaragara mu mashusho ya Mfumbata ya Urban Boys na Hennessy ya Davis D.

Davis D n’uyu mukunzi we urukundo bari mu rukundo bidashidikanywaho nk’uko nabo ubwabo bagenda babigaragaza ku mbuga nkoranyambaga aho bashyiraho amafoto aherejwe n’amagambo y’urukundo.

Mu mpera z’ukwezi kwa Mutarama 2018 Davis D yashyize ifoto ku rubuga rwa Instagram ayo yagaragazaga Lydia afite indabo zitangwa n’abakundana gusa nta kindi yarengejeho.

Ku munsi w’abakundana Lydia yashyize amashusho kuri instagram aho haba humvikanamo ijwi rya Davis D batera inama imitoma, Lydia anamushimira ku bw’impano y’ishati yamuguriye.

Yagize ati “ijoro ryashize ryari ryiza wakoze rukundo, mwami wanjye kuri iyi mpano y’ishati. Wakoze mukunzi ndagukunda cyane.”

Davis D na Lydia mu ifatwa ry'amashusho ya Hennessy

Davis D yageneye Lydia impano y'indabo

Davis D na Lydia bararyohewe mu rukundo

 

Tags

19/Feb/ 2018,9 months ago |

Post Your Comment

Comments(1)
tutuboy
hahah birakabij
Sponsored Content
Loading...