Oda Paccy yahishuye ko yamaze kubona umusore yasimbuje Lick Lick, baranateganya kubana | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Oda Paccy yahishuye ko yamaze kubona umusore yasimbuje Lick Lick, baranateganya kubana

Oda Paccy yahishuye ko yamaze kubona umusore yasimbuje Lick Lick,  baranateganya kubana

Umuhanzikazi Uzamberumwana Oda Pacifique wamamaye nka Oda Pacy yatangaje ko yamaze kubona umusore usimbura Lick Lick babyaranye umwana w’umukobwa  ndetse ko bateganya kurushinga bitarenze mu mwaka wa 2019.

Mu mwaka wa 2012 nibwo hamenyekanye ko Oda Pacy yakundanaga na Lick Lick wamufashaga gutunganya indirimbo ze.

Bidatinze Lick Lick  yahise atera inda Oda Pacy, biteza umwuka mubi hagati yabo kuko uyu musore yabanje kwihakana uyu mwari wari utangiranye imbaraga mu njyana ya Hip Hop.

Nyuma Lick Lick yaje kuva ku k’ejo yemera umwana w’umukobwa waje guhabwa rimwe mu mazina ye akitwa Mbabazi Linca.

N’ubwo Lick Lick yaje kwemera umwana yakomeje kujya girana ibibazo na Pacy kugeza n’aho bacyocyorana mu ndirimbo zitandukanye bagiye bahimba.

Kuri ibyabo byararangiye icyo bapfana ni umwana w’imyaka 6 babyaranye, ndetse Pacy yatangarije Isango Star ko yamaze kubona undi musore ugiye kumurongora mu bihe bya vuba bitarenze umwaka wa 2019.

Pacy yabajijwe impamvu bashyize ubukwe muri 2019 avuga ko hari byinshi bikiri kubura ku buryo 2019 izagera byatunganye.

Uyu musore ugiye kurongora na Pacy ngo ni umunyarwanda ariko ntakora mu bijyanye n’imyidagaduro n’ubwo yirinze gutangaza ibyo akora.

Mu minsi mike ngo bazaba yizeye ko uyu musore azamusaba ko azamubera umugore bimwe bizwi nko gutera ivi.

Mu minsi ishize Pacy yari yatangaje yahuzwe iby’abagabo ubu arajwe ishinga no gukorera ifaranga dore yari yanatangiye kwiyubakira inzu mu karere ka Bugesera.

Pacy aherutse gushyira hanze indirimbo nshya ifite n’amashusho yitwa Kano yiganjemo amagambo y’urukundo.

Tags

19/Feb/ 2018,3 months ago |

Post Your Comment

Comments(2)
Arsène Bita Ama-g The Black I Burundi Mukayanza
Oda Pacy Uraraba Ntizokurikize Uyo Mwana Mutararushinga
kamanzi jm
Nagire vuba rwose are be ko uriya musore yamuvura ibikomere.
Sponsored Content