Abategura Miss Rwanda biseguye ku bababajwe n’umukobwa wagaragaye akora ibitesha agaciro umuco nyarwanda | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Abategura Miss Rwanda biseguye ku bababajwe n’umukobwa wagaragaye akora ibitesha agaciro umuco nyarwanda

Abategura Miss Rwanda biseguye ku bababajwe n’umukobwa wagaragaye akora ibitesha  agaciro umuco nyarwanda

Ku cyumweru turangije tariki 18 Gashyantare 2018, nibwo hagaragaye umukobwa uri mu bahatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2018 ari gukama inka, ari gukoresha akadobo kavamo isabune ya OMO mu cyimbo cyo gukoresha ikindi gikoresho cyabugenewe cya Kinyarwanda (icyansi).

Iyi foto yafotowe bagiye gusura ahakorerwa ubworozi mu karere ka Bugesera ahitwa Gashora,  ikimara kujya hanze abantu benshi babinenze bavuga ko bidakwiye gukorwa n’umwari w’i Rwanda abandi bavuga ko ari ukwica umuco nkana.

Hanenzwe cyane imyambarire y’aba bakobwa ndetse n’uburyo bakamiraga mu tudobo.

Ubuyobozi bwa Rwanda Inspiration Back Up itegura irushanwa rya Nyampinga w' u Rwanda bwasabye imbabazi ku banyarwanda, kuko amashusho yasohotse atari cyo bari bagambiriye ahubwo ko bagamaije kwigisha ba Nyampinga ibijyanye n'igikorwa cyo gukama.

   Abakobwa bagaragaye bari gukama bambaye udukabutura duto banakamira mu tudobo

    Bashyize hanze itangazo bisegura

19/Feb/ 2018,9 months ago |

Post Your Comment

Comments(10)
Amlan
oya ibi ntibyumvikana ryose nnose ubu tuvugeko aba bakobwa bagiye gukama izo nka mutabarebera ahubwo mwarabaretse kugirango mubone ibyo muvuga bibasebya gusa
Amlan
oya ibi ntibyumvikana ryose nnose ubu tuvugeko aba bakobwa bagiye gukama izo nka mutabarebera ahubwo mwarabaretse kugirango mubone ibyo muvuga bibasebya gusa
fani
ku musozi
fani
ariko kuki muzi guca igikuba aho bidakwiye utu tudobo aba bana babakobwa baratwihaye ? mubigaragara ufite amakosa nuwasakaje hanze aya mafoto kuko burya iyo umuntu ari kwiga ntakora ibitunganye gusa aba ari kwiga nyine kandi kuba barakamye ari abakobwa ndizera ko kera na ndabaga ubwo yajyaga gucunguka se wasanga nawe yarakamaga nonese abakobwa ko baragira kuki batakama muzi gukabiriza umuco kandi iyo mwihereye mukora ibidakorwa.gusa aba paparazi nabo nakunda byacitse ,mbabajwe nuyu mwana wumukobwa bateye complexes bizatuma nibindi azakora azabikora yikanga ko abanyamagambo bamutangaza musigaye munisubireho gushaka umugati no gusebanya biratandukanye byacitse siyo yubaka abanyarwanda iyo mubacyahase mukabahana mukabereka uwo muco aho gufata amafoto ngo muvuze induru kugisozi?
Willy clau 9 months ago
Iyo uvuga ngo uwatanze niwe mubi uba ubikurahe?rnIbitagitra konji ni amaso nn'amatwi niyo mpamvu iteka ryose igiye kuva murugo ugomba kwikwiza ntiwambare ubusa imbere ya sobukwe cg abana bawe. Naho igikorwa bari bagiyemo cyo gukama koko bahawe kariya kadobo, ariko nabo kiriya cyakababereye ikibazo kibabazwa mu guhitamo ba nyampinga!rnNyampinga wemera gukamira mu kadobo ka omo. C'est ça la question de la connaissance général. Mbega kuzamura kora ngo nikabutura ! Igitsina hanze ngi sinatanzwe!
cri
ababakobwa ntabwo utudobo badukuye kuri hotel basabye ibyobakamiramo bahabwa utudobo!nahwimyenda uyuhagaze ateye kimama ntiyarakwiye gukomeza kuko abandi imyenda irabakwiye(nubwo ariya sport atariyo gukamana).
BISANGWA
birababajepe
BISANGWA
birababajepe
H-Ferdinand
Amakosa nayabashinzwe kubaha ibyobikoresho.
NDAHIRWA JEAN CLAUDE NYAGATARE KARAMA MUKABUGA
UBUSEKOKO UMWARI WURWANDA NUTWO TWA MUHATO YAMBARA IBYO SUMUCO NYARWANDA UMWARI WURWANDA CYARAZIRAGA KUGARAGAZA INTEGE AYOMAFRANGA ABAGENDAHO NABAKENE DUFITE IMANA IZABIBAZA
MR TIGER
bakoraga ibyo batazi .urabona bari ho bari shimisha hano .muri congo uzico barikubako rera 10baton na bashyumba batanze uburenganzira 20baton .mbega bari nji...,...
Sponsored Content
Loading...