Umuhungu Lilian Mbabazi yabyaranye na Radio ashobora kuragwa imitungo yose ya se | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Umuhungu Lilian Mbabazi yabyaranye na Radio ashobora kuragwa imitungo yose ya se

Umuhungu Lilian  Mbabazi yabyaranye na Radio ashobora kuragwa imitungo yose ya se

Umwana w'umuhungu witwa Asante nyakwigendera Radio wahoze aririmba muri Goodlyfe yabyaranye na Lilian Mbabazi ni we bivugwa ko ari we ushobora kuzaragwa ibya se byose.

Ubusanzwe mu muco w’i Bugande iyo umubyeyi yitabye Imana, umwana w’umuhungu mukuru yasize niwe uragwa imitungo ye.

Ku ruhande rwa Radio byari urujijo kuko nta mugore w’izerano yari afite ndetse akaba yari afite abana yagiye abyara ku bagore batandukanye ku buryo bamwe bavugaga ko bizagorana kwemeza umwana uzasigarana imitungo ye.

Nk’uko UGBLIZZ dukesha iyi nkuru yatangaje, yavuze ko amakuru yizewe ava mu b’imbere mu muryango wa Radio bavuze ko nta kabuza umwana uzaragwa ibyo yasize ari umuhungu yabyaranye na Mbabazi Lilian.

Uyu muhungu ugiye kuragwa ibyo Radio yasize n’uwitwa Asante uri mu bana yasigiye uyu mugore.

Radio apfa, yasize abana batatu bazwi , barimo babiri yabyaranye na Lilian Mbabazi ndetse n’undi umwe yabyaranye n’umuzungukazi. Gusa hari n’abandi bagenda bavugwa ariko hakabura gihamya y’uko ari abe.

Uwahaye amakuru iki kinyamakuru cyatangaje iyi nkuru,  yagize ati ”Tugiye kujya Nakawuka Kagga aho yashyinguwe kuwa gatatu, kuwa gatanu no kuwa Gatandatu nyuma yo guhitamo uzaragwa ibya Radio tuzagaruka i Kampala, gusa amahirwe menshi ni uko Asante ari we uzahabwa ibyo uyu mugabo yasize.”

Lilian Mbabazi aherutse gutangaza ko atazapfa yibagiwe iby’umubano we na Radio, n’agahinda kenshi yavuze ko azajya amwibukira umunsi ku wundi ku bana babiri bafitanye.

Uyu mugore kandi hari hamaze iminsi inkuru zivuga ko yasigiwe inda y’imvutsi na Radio ariko aza kubyamagana avuga ko ari ibihuha bidafite aho bihagaze.

Moses  Ssekibogo [Radio]  wahoze  mu itsinda rya Goodlyfe yakubiswe mu ijoro ryo ku wa Mbere, tariki 22 Mutarama 2017 ubwo yari ari mu kabari kitwa De Bar gaherereye mu Mujyi wa Entebbe. Yavunitse ijosi ndetse agira ibikomere mu mutwe bimuviramo kubagwa ngo akurwe ibibumbe by’amaraso mu bwonko.

Yamaze ibyumweru bibiri ari muri koma mu bitaro bya Case Hospital mu Mujyi wa Kampala, aza gupfa kuwa 1 Gashyantare 2018. Yapfuye nyuma y'iminsi mike yujuje imyaka 34. Yashyinguwe kuwa gatandatu tariki 03 Gahyantare 2018.

    Ubwo Radio yashyingurwaga

    Umuhungu Radio yabyaranye na Lilian niwe uzaragwa imitungo ya Se

19/Feb/ 2018,9 months ago |

Post Your Comment

Comments(2)
Oliblack
R.I.P Radio
Ama-g The Black
Twarababye Sana
Sponsored Content
Loading...