Bamporiki yakomoje ku mukobwa wahatanye muri Miss Rwanda, wacurujwe na mugenzi we atari abizi | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Bamporiki yakomoje ku mukobwa wahatanye muri Miss Rwanda, wacurujwe na mugenzi we atari abizi

Bamporiki yakomoje ku mukobwa wahatanye muri Miss Rwanda, wacurujwe na mugenzi we atari abizi

Perezida wa Komisiyo Ishinzwe Itorero ry’Igihugu Bamporiki Edouard yavuze  ko umwe mu bakobwa bigeze guhatana mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda washutswe na mugenzi we akamujyana mu bagabo atabizi ku bw’amahirwe akahava batamukoreye ibya mfura mbi.

Ibi Bamporiki Edouard yabivuze kuwa 18 Gashyantare 2018 ubwo yahaga impanuro abakobwa bahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2018, bari bamaze guhiga  ibyo bazageza ku banyarwanda.

Yibukije aba bakobwa ko ari beza cyane kandi ubwiza bwabo butagomba kubapfira ubusa ahubwo ko bagomba kububyaza umusaruro.

Yagzie ati “twe dukwiye gutekereza ko ubwiza bw’umwari w’u Rwanda ari igishoro  ndetse umuntu ushaka kugira icyo yamamaza kugira icyo agukoresha kugira ngo ibye byunguke ukamuhenda cyane.”

Bamporiki Edouard yongeyeho rimwe na rimwe iyo aba bakobwa bamaze kumenyekana ubuzima bari babayeho buhita bihinduka, rimwe na rimwe bagahura n’imitego ishobora kuganisha ahabi, ari naho yahereye avuga ku mukobwa umwe wajyanywe na mugenzi we mu bagabo atari abizi.

Yagize ati “ murabona iyo bamaze kubashyira kuri Youtube abantu bamaze kubamenya, aba bana batega moto, batega taxi, bakagenda n’amaguru ariko hariho umunye ko abantu 100 bamaze kumumenya akavuga ati ‘sinzava mu rugo n’amaguru bataje kumfata. Abo bana muzaganire nabo bafite ukuntu barwana ushyaka ryo kubaho, ryo kubyikorera, ryo kubigeraho kandi hazamo n’imitego mike ku yo nagiye menya. Hari uwo batwaye ahantu atwara na mugenzi we, agezeyo umuhuza n’umuntu arangije arahamura arigendera,(ndabizi narabimenye), akaba azi ngo umuntu bajyanye niwe agendeyeho, ahageze ahita aba umushyitsi w’imena wari utegerejwe, bamuvugisha ururimi atumva, bamubwira imibare atumva, arahaguruka aragitsinda.”

Bamporiki Edouard yabasabye kwitwararika bakamenya ko bahagarariye igihugu cyose bakirinda kurwanira inyungu zabo bwite.

20/Feb/ 2018,3 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content