Ibihamya ko Uncle Austin yamaze gutandukana n'umugore yari yarashatse bwa kabiri | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Ibihamya ko Uncle Austin yamaze gutandukana n'umugore yari yarashatse bwa kabiri

Ibihamya ko Uncle Austin yamaze gutandukana n'umugore yari yarashatse bwa kabiri

Umuhanzi akaba n’umunyamakuru Tosh Luwano[Uncle Austin] yamaze gutandukana na Mwiza Joannah bari bamaze igihe gito babana, nyuma yo gutandukana na Ingabire  Liliane bari barasezeranye muri 2006 banafitanye umwana mukuru ufite imyaka 13.

Tariki  20 Ukwakira 2006,  Uncle Austin yakoze ubukwe  na Ingabire Liliane  byemewe n'amategeko , ubu bukwe bwabaye nyuma yo gutera  inda uyu mukobwa ndetse umuryango w'uyu mukobwa uza gutegeka Austin kurongora ikubagahu ngo atawukoza isoni.

Urukundo rwabo ntago rwarambye kuko rwabaye urw’akanya gato, nyuma y’imyaka mike bakaza gutandukana, muri 2010 Uncle Austin agatangira kwaka gatanya, ayibona muri 2015 bahita  batandukana byemewe n’amategeko.

Nyuma yo kubona gatanya yari amaze iminsi yirukaho, byari ibyishimo bidasanzwe kuri Uncle Austin na Mwiza Joannah babanaga ndetse bakaba barabyaranye umwana w'umukobwa, kuko inzitizi yababuzaga gukora ubukwe yari imaze kuvaho, yewe byaranavuzwe ko iyo myiteguro y'ubukwe ihari.

Amakuru agera kuri Eachamps¸ yemeza ko Uncle Austin yamaze gutandukana na Mwiza Joannah ndetse buri umwe yasibye amafoto bari bahuriyeho ku rubuga rwa Instagram. uyu mugabo yanajyaga yifuriza umugore we isabukuru nziza yizihiza kuwa 5  Ugushyingo akamutaka akavuga ko amukunda bitari ibyo agahararo ariko umwaka ushize ku isabukuru y'uyu mugore, Uncle Austin yararuciye ararumira.

Ikindi uyu mugabo aherutse gushyira hanze indirimbo irimo amagambo avuga ukuntu akumbuye uwahoze ari umukunzi we, gusa ntiyerura ngo avuge ko ari uyu bahoze bakundana.

Iyi ndirimbo yise ‘Najyayo’ aba agaragaza ishavu n’agahinda aterwa no kuba yarasizwe n’uwari umugore we. Akavuga ukuntu umwana yamusigiye ari we utuma asubiza agatima impembero buri gihe iyo yibutse ibihe byiza bagiranye.

Avuga ko atazi aho umugore we yarengeye ari nabyo bihora bituma ikibatsi cy’urukundo kizamuka iyo yibutsa urwo yamukundaga, akavuga ko aramutse amenye aho yagiye yaca ibiti n’amabuye ariko agashyirwa amugezeho kuko yamusigiye igikomere cy’urukundo.

Uyu muhanzi aherutse kumvikana mu itangazamakuru avuga ko iyi ndirimbo ntaho ihuriye n’ubuzima bwe bwite, gusa bamwe mu baba hafi ye bemeza ko ari inkuru mpamo y’ibyamubayeho cyane ko asigaye abana n’umwana we gusa nyina akaba yarabataye.

Uncle Austin aherutse kuganira na Eachamps, abajijwe ku bivugwa by’uko yaba yaratandukanye n’umugore we maze avuga ko ibijyanye n’umuryango nta kintu yabivugaho.

Icyo gihe yagize ati” Nta  kintu navuga ku bijyanye n’uko natandukanye n’umugore wanjye, ni ubuzima bwite bw’umuryango wanjye nta kintu nabitangazaho.”

Uncle Austin aje yiyongera ku rutonde rw’abandi bazwi mu myidagaduro mu Rwanda batandukanye n’abakunzi  babo barimo Muyoboke Alex watandukanye na Muhayimpundu  Ornella, Meddy Saleh na  Shaddy Boo, Aline Gahongayire na Gahima, Uwera Dalila na Dirk, Frank Joe na Melanie Gale, n’abandi benshi.

   Uncle Austin na Liliane bahoze bakundana banasezeranye muri 2006 bakaza gutandukana byemewe muri 2015

     Joannah, Uncle Austin yari yarishumbushije, none nawe bakaba baratandukanye

   Mwiza Joannah yeretse igihandure Uncle Austin n'umwana babyaranye bise London Ava Luwano

 

20/Feb/ 2018,3 months ago |

Post Your Comment

Comments(8)
lamal yg
ni four mn mumurek mn ni ndager 2u
Liliane
Uwambaye ikirezi ntamenya ko cyera.... mwihorere agende ahombye umutima wawe azicuza....
melody
azicuza
ISHIMWE
Arahemutse mani
Queen
Mubuzima.....kweli nukuntu austin yamukundaga??? Yeweeeee birababaje. Nibyo kabisa abakobwa turi babi...
tania
disi Anko yakundaga umugore we disi none aramuhemukiye kweri?abakobwa muri babi
tania
disi Anko yakundaga umugore we disi none aramuhemukiye kweri?abakobwa muri babi
Me
Birababaje...ariko imana irabireba tu buriya austin ibyiza abikiwe biri imbere...
Sponsored Content