MissRwanda2018: Ubukangurambaga bwo gutora Anastasie, bwatangijwe n'ibyamamare buri gutanga umusaruro | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

MissRwanda2018: Ubukangurambaga bwo gutora Anastasie, bwatangijwe n'ibyamamare buri gutanga umusaruro

MissRwanda2018: Ubukangurambaga bwo gutora Anastasie,  bwatangijwe n'ibyamamare buri gutanga umusaruro

Umutoniwase Anastasie uri mu bahatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2018, wakunzwe  na benshi biturutse ku bamunnyegaga ko yateze moto agiye mu mwiherero ari kuzamuka mu majwi ku buryo bugaragara.

Ku wa 09  Gashyantare 2018, ubwo abakobwa 20 bari guhatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2018 berekezaga mu mwiherero i Nyamata, babanje guhurira kuri ku Nteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco[RALC] aho bahagurukiye berekeza kuri  Hotel Golden Tulip.

Umukobwa umwe witwa Umutoniwase Anastasie yafotowe ari kuva kuri moto yamuzanye, mu gihe abandi bari baje n’imodoka, maze amafoto ye ashyirwa ku mbuga nkoranyambaga aho bamwe bamunnyeze.

Amagmbo atari meza yavuzwe kuri uyu mwari hari abo atashimishije, maze nabo batangira urugamba rwo kwerekana ko ibyo yakoze nta kibazo kirimo ndetse biyemeza kumushyigikira bamutora ari nako bashishikariza abandi.

Muri abo harimo uwabye Nyampinga w’u Rwanda 2012 Kayibanda Mutesi Aurore, umuhanzi Danny Vumbi n’abandi benshi batandukanye.

Ukurikije kuva ubwo abo bantu batangiza ubwo bukangurambaga, Umutoniwase Anastasie wari mu batatu ba nyuma mu matora yo kuri telefone yatangiye kuzamuka ku buryo bugaragara.

Mu majwi yasohotse kuri uyu wa 20 Gashyantare 2018 Umutoniwase Anastasie ari ku mwanya wa 12 aho afite amajwi 3139.

Nk’ibisanzwe Uwase Ndahiro Liliane  niwe uyoboye n’amajwi 23902 aho akurikiwe na Irebe Natacha Ursule ufite amajwi 15052, Umunyana Shanitah ufite 14015, Uwonkunda Belinda ufite 13380 na Mushambokazi Joradan ufite 11587.

Umukobwa uzaba afite amajwi menshi mu matora yo kuri telefone azahita abona itike imwinjiza mu bakobwa 10 bazahatana ku cyiciro cya nyuma kuwa 24 Gashyantare 2018 muri Kigali Convention Centre.

Urutonde rw'amajwi y'agateganyo

20/Feb/ 2018,3 months ago |

Post Your Comment

Comments(1)
Iclody
Yoo.natorwe namubonyemo.ubupfura
Sponsored Content