MissRwanda2018: Bimwe mu bituma Munyana Shemsa ahabwa amahirwe ko kwegukana ikamba | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

MissRwanda2018: Bimwe mu bituma Munyana Shemsa ahabwa amahirwe ko kwegukana ikamba

MissRwanda2018:  Bimwe mu bituma Munyana Shemsa ahabwa amahirwe ko kwegukana ikamba

Bamwe mu baturage bakurikirana igikorwa cya Nyampinga w’u Rwanda, baravuga ko Munyana Shemsa akwiye kwambika ikamba kuko yujuje ibyangombwa byose bisabwa cyane cyane umushinga we wo gushyiraho isomero.

Munyana Shemsa ni  umwe mu bakobwa 20 bahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2018. Aherutse gutangariza Eachamps ko mu gihe yaba abaye Nyampinga w’u Rwanda, Shemsa yashyira imbaraga mu gukangurira urubyiruko kugira umuco wo gusoma ibitabo, aho yakora ubuvugizi hubakwa amasomero ndetse hanakwirakwizwa ibitabo ahantu hahurira abantu.

Yagize ati “ Nashishikariza urubyiruko umuco wo gusoma mbifashishwemo n'inzego zibishinzwe ndetse n'abaterankunga batandukanye hubakwa amasomero ku nzego zitandukanye ndetse hanakwirakwizwa ibitabo byo gusoma ahantu henshi hahurirwa n'abantu benshi nko muri banki, mu modoka n’ahandi.”

Bamwe mu baturage basanzwe bakurikirana irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda bavuga ko Munyana Shemsa akwiye kuba Nyampinga w’u Rwanda kuko umushinga we ufitiye igihugu akamaro.

Umwe yagize ati “ igikorwa cyo gutora Nyampinga wa 2018 naragikurikiranye neza ariko hari umukobwa umwe nabonye wiyamamaje, afite nomero 14, nabonye umushinga yari afite wo gushinga isomero ry’urubyiruko kugira ngo ruhuhagire aho kujya mu biyibyabwenge, ni igikorwa cyiza kandi ndatekereza ko kizagirira igihugu akamaro.”

Undi wavuze ko yamubonye mu bitangazamakuru, yavuze ko uko yabonye imiterere n’uburyo aba yifitiye icyizere mu gusubiza ibibazo byatumye abona ari we ukwiye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda.

Yagize ati “ Munyana Shemsa nabonye ari we ubikwiriye kuko igihagararo cye, uko asa, uko ameze nabonye byamubera kuba yaba Nyampinga w’u Rwanda. Ikindi ukuntu asubiza, afite icyizere muri we, nta gihunga asubizanya, kandi n’iyo ari gusubiza amagambo agenda ayatondekanya nk’uko bikwiye kuko nakunze kumukurikira mu biganiro yagiye akora mu itangazamakuru.”

Munyana Shemsa ni umukobwa ufite imyaka 19 y’amavuko afite uburebure bwa cm 181, akaba apima ibiro 59. Urugendo rwe mu irushanwa rya Miss Rwanda 2018, rwatangiye kuwa 21 Mutarama 2018 ubwo yatoranywaga mu bakobwa 6 bahagarariye Intara y’Uburasirazuba.

20/Feb/ 2018,9 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...