Airtel Rwanda yabonye Umuyobozi mushya | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Airtel Rwanda yabonye Umuyobozi mushya

Airtel Rwanda yabonye Umuyobozi mushya

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 20 Gashyantare 2018 , nibwo byemejwe ko Philip Amoateng yagizwe umuyobozi mukuru wa Sosiyete ya Airtel Rwanda itanga serivisi z’itumanaho.

Ibi bibaye nyuma yaho ku wa 23 Gashyantare 2018,  Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura imikorere y’inzego z’imirimo ifitiye Igihugu akamaro (RURA) cyahaye uburenganzira Airtel Rwanda Limited kwegukana Tigo Rwanda Limited nyuma yo kugura imigabane yayo ingana na 100% .

Philip Amoateng wagizwe umuyobozi mukuru wa Airtel Rwanda afite impanyabushobozi y’ikiciro cya gatatu cya kaminuza mu by’icungamutungo yakuye muri kaminuza ya Liecester yo mu Bwongereza.

Mbere yo guhabwa aka kazi muri Airtel Rwanda , Philip Amoateng yari amaze imyaka 16 akorera kompanyi ya Millicom mu nzego zitandukanye , iyi kompanyi ni nayo yari ifite Tigo Rwanda mbere yo kuyigurisha na Airtel .

Mu 2016, Philip Amoateng yagizwe umuyobozi mukuru wa Tigo Rwanda akaba ari nako kazi yaherukaga mbere yo kugirwa Umuyobozi mukuru wa Airtel Rwanda.

Airtel ni imwe muri sosiyete z’ubukombe kuri uyu mugabane wa Afurika ifite abafatabuguzi bangana na miliyoni 83 muri afurika gusa, ibi byayihesheje no gushyirwa ku mwanya wa gatatu ku isi yose muri kompanyi zitanga serivisi z’itumanaho hagendewe ku mubare w’abakiriya zifite.

Philip Amoateng wagizwe Umuyobozi mukuru wa Airtel Rwanda

20/Feb/ 2018,4 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content