Hudda yahishuye ko aryamana n'abagabo bakomeye barimo n'abaperezida | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Hudda yahishuye ko aryamana n'abagabo bakomeye barimo n'abaperezida

Hudda yahishuye ko aryamana n'abagabo bakomeye barimo n'abaperezida

Umukobwa w’umunyabirori  akaba anakoresha  imbuga nkoranyambaga cyane Hudda Monroe yavuze ko mu buzima bwe aryamana n’abagabo b’abanyacyubahiro kuko badashobora gushyira hanze amabanga yabo.

Hashize iminsi mike  hagaragaye amashusho y’umunyamideli wo muri Amerika witwa Blac Chyna ari gusambana n’uwahoze ari umukunzi we witwa Mechie. Aya mashuhso yatangajwe ku rukuta rwa Twitter n’umuntu utarabashije kumenyekana.

Aya mashusho yakwiriye kuri murandasi abantu benshi bayavugaho mu buryo butandukanye.  Muri abo bantu harimo n’umunyakenyakazi Hudda Monroe wagaye abantu bashyize hanze aya mashusho,  ahita avuga ko ari yo mpamvu aryamana n’abagabo b’abanyacyubahiro badashobora kwishyira ku karubanda.

Yagize ati “ Abantu burya ni babi! Bagashyira amashusho ya Blac Chyna kuri instgram ari gusambana. Mbega Isi! Niyo mpamvu njye mba ndi kumwe n’abagabo bafite ikintu gikomeye bahomba ( abaperezida, ba visi perezida,  abami) ntibashobora gushyira hanze ubusa bwawe.”

Hudda yatangaje ko aryamana n’abayobozi b’ibihugu nyuma y’aho havuzwe umubano udasanzwe hagati ye na visi perezida wa Guinee Equatoriale Teo Nguema akaba n’umuhungu wa perezida wayo.

Uyu mubano wa Hudda wavuzwe ubwo muri Kamena 2017 yajyaga i Malabo muri Guinee Equatoriale mu kwizihiza isabukuru y’imyaka  48 ya  visi perezida wa Guinee Equatoriale Teo Nguema.

22/Feb/ 2018,9 months ago |

Post Your Comment

Comments(4)
Damasce theoneste
Ewane ntimugasuzugure akazi donc kazi ni kazi ndi muri R.D.C imasisi/kibabi
Nizo Governor
Ehh Ni Dange Kabisa Kandi Ibyo Akora Nibyo
ni paccy
Birakaze Kbx ufite umwanya arawukoresha
Lamal
arar 2u iy ukaz ubukaz kbx
Sponsored Content
Loading...