Pfla yavuze ku mubano we na Poetta bakundanye bakanabyarana umwana | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Pfla yavuze ku mubano we na Poetta bakundanye bakanabyarana umwana

Pfla yavuze ku mubano we na Poetta bakundanye bakanabyarana umwana

Pfla wigeze gukundana na Poetta bakanabana mu nzu avuga ko ubu ari inshuti isanzwe nk’izindi zose, naho Candy Moon we akaba ari inshuti ye imuba hafi mu buzima busanzwe na muzika.

PFla na Poetta bigeze kugacishaho mu rukundo, batangiye kunugwanugwa muri 2007, muri 2008 bibaruka imfura yabo bise Ntwari Ortis  ndetse banabana mu nzu basangira akabisi n’agahiye.

Bagendaga bagirana za  birantega mu rukundo gusa bakigarura bakongera bakunga ubumwe no gusangira akabisi n’agahiye. Muri 2014 baje gutandukana byeruye ndetse ubu Pfla avuga ari umwe mu nshuti zisanzwe.

Mu 2017 Pfla yagiye muri gereza amara umwaka azira gukoresha ibiyobyabwenge ariko mu bantu bamubaye hafi cyane wumva Poetta atarimo ahubwo avuga ko uwitwa Candy Moon ko ariwe wamubaga hafi cyane.

Mu kiganiro aheruka guha Eachamps, Pfla yavuze ko impamvu atagaragara ari kumwe na Poetta ahubwo akaba ari kumwe na Candy Moon ari uko Poetta asigaye afite akazi kenshi gatandukanye cyane n’umuziki.

Ati “ Candy ni inshuti mu buzima bwanjye  kugeza na n’uyu munsi yambaye hafi cyane, nanjye namubaye hafi ,  na Poetta nawe ni uko bimeze kuva kera turi kumwe  turakora akazi kose. Usibye ko bamwe muri twe bafite inshingano zitandukanye  n’umuziki.”

Yunzemo ati “ Impamvu Candy ariwe dukunze kugaragara turi kumwe ku tubyiniro dutandukanye ni uko nyine ariwe usigaye akora izo bizinesi, undi akaba yarabonye izindi nshingano, afite ibindi bintu akora bitamwerera kuboneka igihe cyose ariko nawe ntawamenya hari igihe wenda kizagera kizagera akaboneka ntabwo wamenya gahunda z’abantu mu buzima busanzwe cyane cyane ko bamwe tudatunzwe n’umuziki gusa.”

Ubu Pfla yibana mu nzu i Gikondo hamwe n’undi musore umwe umufasha uturimo dutandukanye two mu rugo.

Pfla aherutse kumurika itsinda rishya yise Qiet Money ahuriyemo na Candy Moon ndetse n’undi musore witwa Jay Pac.

   Pfla na Poetta bigeze kukanyuzaho banafitanye umwana mukuru

     Pfla avuga ko ahuzwa  na Candy Moon n'umuziki

 

22/Feb/ 2018,8 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...