Mbere yo kuva i Burundi Rayon Sports yasuye ababyeyi ba Katauti | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Mbere yo kuva i Burundi Rayon Sports yasuye ababyeyi ba Katauti

Mbere yo kuva i Burundi Rayon Sports  yasuye ababyeyi ba Katauti

Ikipe ya Rayon Sports yariri i Burundi mu mikino nyafurika ya CAF Champions League mbere yo guhaguruka bagaruka mu Burundi  kuri uyu wa Kane basuye umuryango w’uwahoze ari umutoza wa Rayon Sports  Ndikumana Hamadi Katauti.

Ndikumana Hamadi Katauti yari umutoza wungirije mu ikipe ya Rayon Sports nyuma yaje kwitaba Imana bitunguranye tariki ya 15 Ugushyingo 2017 ahita anashyingurwa mu Rwanda.

Uyu mugabo n’ubwo yakoreraga mu Rwanda gusa ababyeyi be babaga i Burundi. Nyuma yo gukina uyu mukino batsinzema LLBS4 iyi kipe  kuri uyu wa Kane tariki ya 22 Gashyantare 2018 mbere yo guhaguruka  mu Burundi bagiye gusura umuryango wa Katauti mu rwego rwo gukomeza kuwuhanganisha no kuberaka ko bazirikanye akazi umuhungu wabo yabakoreraga.

Iyi kipe yakinnye umukino wo kwishyura wa CAF Champions League kuri uyu wa Gatatu tariki ya 21 Gashyantare ndetse iza no gutsinda LLB igitego 1-0 ihita inayisezerera ku giteranyo cy’ibitego 2-1 kuko umukino ubanza wari warangiye ari 1-1. Biteganyijwe ko Rayon Sports igera mu Rwanda kuri uyu wa Kane saa 17:50.

Ikipe ya Rayon Sports bafata ifoto y'urwibutso n'umuryango wa Katauti

22/Feb/ 2018,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(3)
mudahigwa
beauifull
DAMASCENE
NANGE NUBWO NTARI UMUFANA WA RAYON SPORT NSHIMISHIJWE RWOSE NIGIKORWA MWAKOZE ,MUKOMEZE MUTERE IMBERE,IKINDI KANDI NAMAGAMBO YA MINISTER UWACU NAYO GUSHIMIRWA RWOSE.UMUFANA WA APR FC.
Nizeyimana john chrisman
rayon sports yakoze igikorwa cyiza cyo kwishimirwa kuberako iyo umuntu yakoze ibyiza ahora yibukwa nibyiza rero kuba yarasuye umuryango wa katauti
Sponsored Content