Rayon Sports yageze i Kigali yakiriwa na bantu benshi umuhanda irawiharira - 'AMAFOTO' | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Rayon Sports yageze i Kigali yakiriwa na bantu benshi umuhanda irawiharira - 'AMAFOTO'

Rayon Sports yageze i Kigali yakiriwa na bantu benshi umuhanda irawiharira - 'AMAFOTO'

Ikipe ya Rayon Sports yasesekaye i Kigali ivuye  i Burundi mu mikino nyafurika ya CAF Champions League aho yakinnye na Lydia Ludic ikanayisezerera,  yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga i Kanombe yakirwa n’abantu benshi cyane.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 21 Gashyantare 2018 ikipe ya Rayon Sports yakinnye umukino wo kwishyura na Lydia Ludic muri CAF Champions League maze umukino urangira ari 1-0 ni mu gihe umukino ubanza wabereye I Kigali wari warangiye ari 1-1 maze Rayon Sports iba iyisezereye ku giteranyo cy’ibitego 2-1 mu mikino yombi yabahuje.

Byari biteganyijwe ko iyi kipe igera mu Rwanda ku isaha ya saa 17:50’ gusa byaje guhinduka gato kuko uwa mbere yasohotse mu kibuga cy’indege ku isaha ya 18:34’ maze basanga abafana b’iyi kipe benshi babategereje.

Umuhanda Kanombe – Giporoso – Chez Lando wari wuzuye abakunzi b’iyi kipe bagendana n’imodoka y’abakinnyi kugeza kuri Petit Stade aho ubusabane bwakomereje.

Bari baje kuyakira ari benshi

Imbuto ni kimwe mu bintu byakirijwe aba bakinnyi, bari bazanye n'ifoto y'aba bakinnyi

Akanyamuneza kari kose ku maso

Champagne yari yateguweeee

Rimwe mu matsinda y'abafana avutse vuba naryo ryari rihabaye

Basohoka ku kibuga cy'Indege ni ubwo buryo bajemo

Caleb yaje ifite ibyishimo byinshi ku maso ye

Ange Mutsinzi bamubujije gutambuka bati dufate selfie

Yannick Mukunzi

Irambona Eric yakiriwe n'umukunzi wee

Bakirijwe indabo

Fuastin Usengimana na Yannick Mukunzi mu modoka 

Tchabalala na Djabel Mu modoka bitegura guhaguruka

Caleb na Shassir bari bishimye cyane

Kevin na Manzi thierry

Bari bashagaye imodoka ari benshi cyaneeee

Imodoka yavaye abakinnyi ku kibuga cy'indege ihagurutse Muhayimana Claude ayiri imbere

Abafana babasezera

Hanze y'ikibiga cy'indege ni uko byari byifashe

Mu nzira bagenda ni uko mumuhanda byari bimeze

 

22/Feb/ 2018,6 months ago |

Post Your Comment

Comments(2)
Chris
byiza cyaen turabishimiyebakoze neza
Karasira
Hhhhhh Yezu hehe? gusa byo ndabona yakiriwe n'abantu benshi
Sponsored Content
Loading...