Miss Elsa yakiriye Sonia Rolland uzaba uri mu kanama nkempurampaka kazemeza Miss Rwanda 2018 (Amafoto) | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Miss Elsa yakiriye Sonia Rolland uzaba uri mu kanama nkempurampaka kazemeza Miss Rwanda 2018 (Amafoto)

Miss Elsa yakiriye Sonia Rolland uzaba uri mu kanama nkempurampaka kazemeza Miss Rwanda 2018 (Amafoto)

Sonia Rolland Uwitonze umunyarwandakazi wabaye Nyampinga w’u Bufaransa muri 2000 yageze mu Rwanda aho mu gikorwa cyo gutora Nyampinga w’u Rwanda 2018 aho azaba ari umwe mu bagize akanama nkempurampaka.

Sonia Rolland uwitonze yageze i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa 23 Gashyantare 2018, akaba yakiriwe na Nyampinga w’u Rwanda Iradukunda Elsa.

Sonia Rolland Uwitonze ufite inkomoko mu Rwanda, akaba yarabaye Nyampinga w’u Bufaransa muri 2000 yatumiwe mu gikorwa cyo gutora Nyampinga w’u Rwanda 2018, aho azaba ari mu bagize akanama nkempurampaka.

Kuwa 12 Gashyantare 2018 nibwo byamenyenakanye ko Sonia Rolland azaba ari mu kanama nkempurampaka ka Miss Rwanda 2018, ubwo abakobwa bahataniye ikamba bamwufurizaga isabukuru nziza nawe akabasubiza ko afite amatsiko yo kubabona mu gikorwa cyo gutora umukobwa uhiga abandi mu buranga, ubwenge n’umuco.

Si ubwa mbere Sonia Rolland yitabiriye igikorwa cyo gutora Nyampinga w’u Rwanda dore ko no muri 2009 ubwo hatorwa ba mbere Nyampinga w’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nabwo yari ahari.

Ibirori byo gutora Nyampinga w’u Rwanda 2018, bizaba kuri uyu wa 24 Gashyantare 2018, muri Kigali Convention Centre. Hazatorwa Nyampinga n’ibisonga bye bibiri bitandukanye n’ibyari bisanzwe.

23/Feb/ 2018,7 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...