Karekezi Olivier yatunguwe n’ibyo yaboneye i Burundi | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Karekezi Olivier yatunguwe n’ibyo yaboneye i Burundi

Karekezi Olivier yatunguwe n’ibyo yaboneye i Burundi

Umutoza mukuru w’ikipe ya Rayon Sports, Karekezi Olivier aratangaza ko yatunguwe n’uburyo yakiriwe i Burundi kuko we n’abakinnyi be bakiriwe neza nta kibazo cy’umutekano muke bigeze bahura nacyo nk’uko babikekaga mbere yo guhaguruka mu Rwanda berekeza i Burundi bagiye gukina na Lydia Ludic.

Igihugu cy’u Burundi n'igihugu kimaze iminsi kivugwamo umutekano muke bitewe n’impamvu za politiki aho hari bamwe bashyigikiye ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza abandi bakaba batabushyigikiye byatumye bamwe bava mu byabo abandi bahunga igihugu dore ko kugeza n’uyu munsi abahungiye mu Rwanda bagihari, ibyo ni bimwe mu byatumye iyi kipe igira impungenge z’umutekano wabo.

Rayon Sports yahagurutse mu Rwanda ku wa kabiri tariki ya 20 Gashyantare 2018 mu gihe bari gukina na Lydia Ludic tariki ya 21 Gashyantare, uku gukererwa kujya mu Burundi byatewe na gahunda iyi kipe yari yafashe ariko hakiyongeraho n’umutekano bakemangaga dore ko banashatse kugenda ku munsi umukino uzakinirwaho ariko indege yabatwara ikabura.

Aganira n’itangazamakuru umutoza w’ikipe ya Rayon Sports Karekezi Olivier avuga ko nawe yatungiwe cyane kuko ibyo yari yiteze atari byo yabonye kuko yari yagiye yishyizemo ko bashobora guhura n’ikibazo cy’umutekano muke ariko bakaba barakiriwe neza.

Yagize ati”Abarundi batwakiriye neza, nta bintu by’imvururu nanjye ubu ngubu icyo navuga byantangaje uko nabikega ntago ariko byari bimeze, nta mahane yigeze avuka hari hari umutekano, batwakiriye neza ariko nyuma baje kubabara tumaze kubatsinda.”

Umukino wa Rayon Sports na Lydia Ludic ukaba wararangiye ari igitego kimwe cya Rayon Sports ku busa bwa Lydia Ludic, Rayon Sports ikaba yarahise iyisezerera ku giteranyo cy’ibitego 2-1 kuko umukino ubanza amakipe yombi yari yanganyije 1-1.

23/Feb/ 2018,6 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...