Humble Jizzo n’umugore bibarutse imfura (Amafoto) | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Humble Jizzo n’umugore bibarutse imfura (Amafoto)

Humble Jizzo n’umugore bibarutse imfura (Amafoto)

Humble Jizzo wo muri Urban Boyz  n’umukunzi we Amy Blauman bari mu byishimo by’ikirenga  nyuma yo kwibaruka  imfura y’umukobwa.

Umugore wa Humble Jizzo yibarutse mu ijoro ryo kuri uyu kane rishyira uwa gatanu tariki 23 Gashyantare 2018.Yabyariye  mu bitaro bya Confluence Health Hospital muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Mujyi wa Wenatchee muri Leta ya Washington.

Humble Jizzo n’umukunzi we bahagurutse i Kigali kuwa 15 Ukuboza 2017, bagiye kwitegura kwibaruka umwana wabo ndetse Amy yerekana umugabo we mu muryango.

Humble Jizzo yagize ati “Mperekeje umufasha wanjye, turitegura kwibaruka umwana, twahisemo kujya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuko nubundi twagombaga kujyayo gusura umuryango we. Mbere na mbere hari ukwitegura uwo mwana no guhura n’umuryango cyane ko [Amy Blauman] yahuye n’umuryango wanjye. Ni ibintu byiza guhura n’iwabo twishimira n’umwana.”

Umugore wa Humble Jizzo[Amy Blauman] mbere y'uko  yari amaze iminsi yandika ku rubuga rwa Instagram agaragaza ko agiye gutangira chapitre nshya mu buzima bwe.

Humble Jizzo nawe mu magambo yanditse nyuma yo kwibaruka yashimye Imana avuga ko ari umunezero uzasanzwe kuri we n’umuryango we.

Yagize ati ”Rwari urugendo rurerure rw’amezi icyenda ndetse Imana yaradufashije kugeza kuri uyu munsi w’ibitangaza kuri twe, ubuzima buraryoshye, ni iby’agaciro kuri twe, ku buzima bushya bw’uwinjiye mu muryango wacu. Imana yadusenderejeho imigisha ku bw’umukobwa w’uje uburanga twungutse, ikaze ku isi mukobwa wanjye.” 

Bibarutse batarasezerana kubana gusa Humble Jizzo aherutse gutangaza ko nabyo bizabaho mu minsi ir'imbeere kuko byari muri gahunda bakaza kubihagarika kubera ko biteguraga kwibaruka.

Ibyishimo by'agahebuzo mu muryango wa Humble Jizzo

    Umunezero ni wose kuri Humble Jizzo n'umukunzi we 

 

23/Feb/ 2018,9 months ago |

Post Your Comment

Comments(2)
jhn
basubireyo nta mahwa
florida
nibonkwe nukuri Imana ishimwe
Sponsored Content
Loading...