Ibigwi bya Rayon Sports ntaho bitandukaniye n’ibigwi by’igihugu – Min. Uwacu Julienne | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Ibigwi bya Rayon Sports ntaho bitandukaniye n’ibigwi by’igihugu – Min. Uwacu Julienne

Ibigwi bya Rayon Sports ntaho bitandukaniye n’ibigwi by’igihugu – Min. Uwacu Julienne

Mu birori byo kwakira ikipe ya Rayon Sports yari ikubutse i Burundi imaze gusezerera ikipe ya LBBS4A muri CAF Champions League, Minisitiri w’umuco na siporo yagereranyije ibigwi by’igihugu ndetse ni bya Rayon Sports kuko ngo iyo yasohotse buri gihe izizrikana ishema ry’igihugu ndetse ntibanatatire igihango.

Mu ijambo rye mu muhango wo kwakira iyi kipe wabereye muri Petit Stade, Minisitiri Uwacu yatangiye ashimiria ikipe ya Rayon Sports yitwaye neza i Burundi ikabasha kurenga ijonjora ry’ibanze bityo bakaba barahesheje ishema igihugu cy’u Rwanda.

Yagize ati ”Ndagira ngo mbere y’uko nkomeza mumfashe dushimire aba basore ba Rayon Sports baduserukiye nk’igihugu kuko kuba turi aha ngaha  twishimye ni uko aho bagiye bagiye bazi neza ko batagiye nka Rayon ko ahubwo bagiye nk’abanyarwanda bahagarariye u Rwanda bakora bafite ishyaka ry’igihugu cyabo cyabo tukaba rero tugira ngo tubabshimire.”

Minisitiri Uwacu yakomeje avuga iyo urebye ibigwi by’iyi kipe yambara ubururu n’umweru usanga ntaho bitandukaniye n’ibigwi by’igihugu cy’u Rwanda.

Yagize ati”Ubundi Rayon Sports nk’ikipe ifite amateka, ifite ibigwi ariko ibigwi byayo ntago botandukana  n’ibigwi by’igihugu cyane cyane iyo basohotse bakarenga imipaka bakajya hanze bagomba iteka kuzirikana icyo gihango, iryo shema ry’igihugu bakwiye guharanira.”

Nyakubahwa Minisitiri w’Umuco na Siporo ku mugoroba wo kwakira iyi kipe akaba yakoze ku mitima y’abafana b’iyi kipe ubwo yabvugaga ko nawe ashimishijwe n’intsinzi y’ikipe y’Imana.

Yagize ati”Uyu mugoroba abafana ba Rayon Sports, abakunzi ba rayon, abafana b’ikipe y’Imana nk’uko mukunze kuyita, abakunzi ba siporo, abanyarwanda muri rusange uyu mugoroba twese turanezerewe.”

Uyu Muminisitiri watunguranye aza kwishimana n’abafana b’ikipe ya Rayon Sports kuri uyu mugoroba dore ko nta wari witeze ko ashobora kuhakandagira kuko uretse gutsinda ikarenga ijonjora ry’ibanze nta kintu gihambaye yari yakoze. Yasoje asaba aba basore b’iyi kipe gukomeza kwitwara neza no mikino iri mbere.

23/Feb/ 2018,9 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...