MissRwanda2018: Abahatanira ikamba bakoze ikizamini cyanditse (Amafoto) | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

MissRwanda2018: Abahatanira ikamba bakoze ikizamini cyanditse (Amafoto)

MissRwanda2018: Abahatanira ikamba bakoze  ikizamini cyanditse (Amafoto)

Abari guhatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2018 bakoze  ibizamini aho abatsinda kurusha abandi bazabasha gutambuka bakajya mu 10 bazavamo uwegukana ikamba.

Abakobwa 20 bahataniye ikamba rya Nyampiga w’u Rwanda 2018, bari mu mwiherero i Nyamata muri Golden Tulip Hotel  La Parisse, aho bamaze ibyumweru bibiri.

Bitandukanye n’indi myaka yashize aho aba bakobwa bajyaga mu mwiherero bakawuvamo bajya kwiyereka akanama nkemurampaka, abarushije abandi mu ntambuko, kwisobanura no gusubiza ibibazo neza akaba ari bo bakomeza mu cyiciro cya nyuma cyajyagamo abakobwa 5, uyu mwaka siko bimeze kuko bakoze ikizamini [icyo kwandika n’icyo kuvuga] ababitsinze akaba ari bo batambuka bazajya mu bakobwa 10 bazajya mu cyiciro cya nyuma.

Ikizamini cyanditse cyakozwe ku munsi w'ejo naho ikizamini cyo kuvuga cyo kiraba uyu munsi kiyoborwe na Sonia Rolland wabaye Nyampinga w’Ubufaransa unafite inkomoko mu Rwanda, wageze i Kigali mu gitondo cy’uyu munsi.

Muri ibi bizamini abakobwa babajijwe ku bijyanye na gahunda za Leta, intego za Miss Rwanda n’ibindi bitandukanye by’ubumenyi rusange bituma hapimwa ubumenyi bwabo.

Abatsinze ibi bizamini bazanahita bajya mu cyiciro cya nyuma bazatangazwa ejo kuwa 24 Gashantare 2018 ku munsi nyir’izina wo gutora Nyampinga w’u Rwanda 2018, mu birori bizabera muri Kigali Convention Centre.

Abakobwa babanje gukora ikizamini cyanditse, nyuma barakora icyo kuvuga

23/Feb/ 2018,7 months ago |

Post Your Comment

Comments(1)
cr
hhhhhhh ubwo c ubwiza bazaburebera he,muri top10?!
Sponsored Content
Loading...