Umwe mu mpanga yatunguranye ubu arayoboye mu itora rya Miss Rwanda | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Umwe mu mpanga yatunguranye ubu arayoboye mu itora rya Miss Rwanda

Umwe mu mpanga yatunguranye ubu arayoboye mu itora rya Miss Rwanda

Uwonkunda Belinda  yatunguranye ubu ari imbere mu matora yo kuri telefoni,  Arusha abandi bakobwa bahanganye mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda amajwi menshi, aho afite amajwi 33,104 .

Uyu mukobwa yaboneye itike mu mujyi wa Kigali, yari ari kumwe n’impanga ye yitwa Umutoni Belinda  gusa yo ntiyigeze ibona amahirwe yo gukomeza ngo igere mu bakobwa 20 bari guhatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda wa 2018.

Abakobwa 20  bahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda, kuri ubu hari kuba amatora yo kuri telefone aho uzaba yarushije abandi azahita yinjira mu bakobwa 10 bazatoranywamo Nyampinga w’u Rwanda 2018 ku munsi wa nyuma.

Nk’uko abategura Miss Rwanda bagenda babitangaza buri munsi, Uwonkunda Belinda yatunguranye nyuma y’igihe gito hasohotse amanota afite amajwi ibihumbi 13 ubu akaba yiyongereyeho andi ibihumbi 20.

Uwase Ndahiro Liliane wari umaze iminsi ayoboye mu majwi aheruka yari afite amajwi ibihumbi 23 ubu akaba yiyongereyeho ibihumbi bine gusa.

Aba bakobwa bari guhatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2018, bari mu mwiherero muri Golden Tulip La Parisse I Nyamata aho bamaze ibyumweru bibiri.

Umunsi ny’irizina wo gutora nyampinga w’u Rwanda 2018 n'ejo ku wa gatandatu tariki 24 Gashyantare 2018 mu birori bikomeye bizabera muri Kigali Convention Centre.

Belinda arayoboye mu itora ryo kuri telefone mu gihe habura amasaha macye ngo hatorwe Miss Rwanda wa 2018

   Ndahiro Liliane ni uwa kabiri mu majwi

      Amajwi y'agateganyo 

23/Feb/ 2018,5 months ago |

Post Your Comment

Comments(4)
ladan
super come back bby Queen.u di mi6i of 2k18 b blessed knd bn chance twin bavy
william
we with you twin sisterrnno worries at all and we believe that ur the miss Rwanda 2018
Ferdinando
uwonkunda Belinda niwempa amahirwe.
like
wouwwwww. wouww amahirwe masa nikamba uzaryegukane
Sponsored Content