Perezida Nkurunziza yakiriye Miss w ’u Burundi n’ibisonga bye mu biro bye (Amafoto) | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Perezida Nkurunziza yakiriye Miss w ’u Burundi n’ibisonga bye mu biro bye (Amafoto)

Perezida Nkurunziza yakiriye Miss w ’u Burundi n’ibisonga bye mu biro bye (Amafoto)

Miss Burundi 2017-18 ‘Annie Bernice Nikuze’ yakiriwe mu biro by’umukuru w’igihugu, hamwe n’ibisonga bye.

Miss Anie  Bernice Nikuze yasuye Perezida Nkurunziza kuri uyu wa kane  taliki ya 22 Gashyantare  2018 aho yagiye amuganiriza ku bikorwa byinshi amaze kugeraho kuva yakwambikwa ikamba, uyu mukobwa yanamuhaye impano itabashije kumenyakana.

Nyuma yabwiye itangazamakuru ko baganiriye byinshi kandi hari icyo yungutse nyuma yo guhura n’umukuru w’igihugu, yagize ati” Byari iby’icyubahiro kuri njye, kwakirwa mu biro by’umukuru w’igihugu, twaganiriye ku byerekeye imishinga yanjye.”

Miss Bernice yaherekejwe na Arlette Akimana wabaye igisonga cye cya mbere ndetse na Luce Charlène Mugisha ufite ikamba rya Nyampinga wakunzwe cyane (Miss Popularity),  yasobanuye ko impamvu uwabaye igisonga cya kabiri ‘Monia Gateka’ atabonetse ari uko yagiye muri Canada.

Annie Bernice yatorewe kuba Nyampingaw'u Burundi mu  ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 22 Nyakanga 2017, yagaragiwe n’ibisonga bibiri, icya mbere ni Arlette Akimana wari uhagarariye Intara ya Karusi mu gihe igisonga cya kabiri cyabaye umukobwa witwa Monia Gateka wari waserukiye Intara ya Cankuzo.

Uyu mukobwa w’imyaka 22 yari afite umushinga wo guteza imbere impano z’abakiri bato ndetse yanagiye akora ibikorwa byo kuvuganira ababana n’ubumuga.

             Miss Annie Bernice yari aherekejwe n'igisonga cye ndetse n'uwabaye miss Populality

Yahaye impano itaramenyekanye Perezida Pierre Nkurunziza

    Akanyamuneza kari kose

     Perezida Nkurunziza aganira n'aba bakobwa 

    Umwaka ushize nabwo Miss Burundi 2016, Ange Bernice Ingabire n'ibisonga bye bakiriwe na Perezida Nkurunziza mu biro bye 

23/Feb/ 2018,3 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content