Amatora ya Ferwafa : Brig. Gen Sekamana Jean Damascene wahoze ari umusirakare aratunguranye atanga kandidatire | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Amatora ya Ferwafa : Brig. Gen Sekamana Jean Damascene wahoze ari umusirakare aratunguranye atanga kandidatire

Amatora ya Ferwafa : Brig. Gen Sekamana Jean Damascene  wahoze ari umusirakare aratunguranye atanga kandidatire

Brig. Gen  Sekamana Jean Damascene wahoze ari umusirakare yamaze gutanga kandidatire ye ku mwanya wo kwiyamamariza kuyobora ishyirahamwe ry'umupira w’amaguru mu Rwanda mu matora ateganyijwe tariki ya 31 Werurwe 2018.

Kuva kuwa mbere tariki ya 19 Gashyantare 2018 nibwo imiryango yari ifunguye ku bantu bifuza kwiyamamariza kuyobora ishyirahamwe ry'umupira w’amaguru mu Rwanda kuba batangira gutanga kandidatire zabo, itariki ntarengwa ikaba yari uyu munsi ku wa Gatanu tariki ya 23 Gashyantare 2018 kuba bamaze kuzitanga.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu nibwo uwahoze ari umusirikare mu Ngabo z'u Rwanda Brig. Gen Sekamana Jean Damascene yashyikirije akanama k'amatora ya FERWAFA kandidatire ye nk’uwifuza kuyobora ishyirahamwe ry'umupira w’amaguru mu Rwanda.

Amakuru agera kuri Eachamps ni uko uyu mugabo muri komite yatanze yabo yifuza kuyoborana nabo mugihe yaba atorewe kuyobora FERWAFA hejuru ya 90% ari abo De Gaulle yari yatanze muri komite ye mbere y'uko atangaza ko atagishaka kuyobora FERWAFA.

Brig. Gen Sekamana Jean Damascene amaze gushyikiriza kandidatire ye umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe gutegura aya matora Kalisa Adolph

Dore uko ingengabihe y'amatora ya FERWAFA iteye

Tariki 19 – 23 Gashyantare 2018: Gutanga kandidatire kw’abifuza kwiyamamaza.

Tariki ya 28 Gashyantare 2018: Kwiga dosiye z’abatanze kandidatire.

Tariki ya 9 Werurwe 2018: Gutangaza abemerewe kwiyamamaza

Tariki ya 12 Werurwe 2018: Gutangira kwiyamamaza kw’abakandida

Tariki ya 31 Werurwe 2018: Amatora

 

Canisius Kagabo /Eachamps.rw

23/Feb/ 2018,6 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...