Sonia Rolland yagizwe 'Maraine' wa Nyampinga w'u Rwanda 2018 | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Sonia Rolland yagizwe 'Maraine' wa Nyampinga w'u Rwanda 2018

Sonia Rolland yagizwe 'Maraine' wa Nyampinga w'u Rwanda 2018

Sonia Rolland umunyarwandakazi wabaye Nyampinga w’Ubufaransa muri 2000 yagizwe maraine wa Nyampinga w’u Rwanda 2018 akazaba amuba hafi amugira inama zitandukanye.

Kuri uyu wa 24 nibwo hazatorwa Nyampinga w’u Rwanda 2018, uzasiimbura Iradukunda Elsa wari umaranye umwaka iri kamba.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa 23 Gashyantare 2018, Abategura Miss Rwanda batangaje ko imyiteguro iri kugenda neza kandi igeze ku musozo.

Muri iki kiganiro kandi herekanywe uzaba uyoboye akanama nkempurampaka, akaba ari Sonia Rolland Uwitonze wabaye Nyampinga w’Ubufaransa muri 2000 akaba avuko ku mubyeyi w’umunyarwandakazi.

Sonia Rolland yavuze ko asanzwe asura u Rwanda kenshi, ariko ko ashimishijwe no kongera kugira uruhare mu gikorwa cya Nyampinga w’u Rwanda dore ko yaherukaga muri 2009 hatorwa Bahati Grace.

Yavuze ko hari byinshi byahindutse kandi byiza agereranyije n’uko byari bimeze muri uwo mwaka kuko iri rushanwa rihuza umuco gakondo w’abanyarwanda n’indi mico mihahano.

Ishimwe Dieu Donnee uyobora Rwanda Inspiration Back Up ari nayo itegura iki gikorwa yavuze ko Sonia Rolland ari we bagize maraine wa Nyampinga w’u Rwanda 2018 uzamenyekana ku munsi w’ejo.Yongeyeho ko bagiye babimusaba mu myaka yashize, ariko ntibyabashobokera kubera gahunda nyinshi yabaga afite.

Sonia Rolland yavuze ko azaba hafi uyu mukobwa, akajya amugira zitandukanye mu rugendo rw’umwaka wose azaba ari Nyampinga w’u Rwanda.

Ni ubwa mbere Nyampinga w’u Rwanda azaba agize umuntu umuba hafi by’umwihariko wanabaye Nyampinga.

23/Feb/ 2018,3 months ago |

Post Your Comment

Comments(1)
florida
thanks theos kutugezaho amakuru
Sponsored Content