Umunyarwenya Arthur ari mu rukundo rw’ibanga na Fiona Muthoni wabaye igisonga cya Miss Africa 2017 | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Umunyarwenya Arthur ari mu rukundo rw’ibanga na Fiona Muthoni wabaye igisonga cya Miss Africa 2017

Umunyarwenya Arthur ari mu rukundo rw’ibanga na Fiona Muthoni wabaye igisonga cya Miss Africa 2017

Igisonga cya gatatu cya Nyampinga w’u Rwanda 2015, Muthoni Fiona Naringwa wanayabaye igisonga cya mbere cya Miss Africa Calabar 2017, ari mu rukundo n'umunyarwenya Nkusi Arthur mu buryo bw’ibanga.

Nkusi Arthur (Rutura) ni umwe mu banyarwenya bakomeye mu Rwanda no mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba cyane cyane mu cyitwa Stand Up Comedy akaba n’umunyamakuru kuri Radio Kiss FM.

 Ntabwo akunze kuvugwa cyane mu byo gukundana, ndetse ni ubwa mbere hamenyakanye umukobwa baba bafitanye umubano wihariye n’ubwo badakunda kubigaragaza.

Amakuru ava imbere mu nshuti za hafi za Nkusi Arthur (Rutura) yemeza ko afitanye umubano wihariye na Muthoni Fiona uherutse kuba igisonga cya mbere cya Nyampinga wa Afurika mu irushanwa ryabereye muri Nigeria.

Umuntu wahaye amakuru Eachamps, yagize ati” Njye ndabizi neza hari umubano wihariye uri hagati ya Rutura na Muthoni barakundana , bamaranye igihe kinini, bakundanye mbere y’uko uriya mukobwa ajya mu irushanwa rya Miss Africa Calabar ryabereye muri Nigeria.”

Nta gihe kizwi neza aba bombi bamaze bakundana gusa hari amakuru avuga ko benda kumarana umwaka, ariko bakaba bataragera igihe cyo kubigaragaza kuko akenshi badakunze kugaragara mu ruhame bari kumwe.

Uretse kuba Muthoni Fiona akundana na Nkusi Arthur, banahuriye mu kazi, aho umukobwa ari umwanditsi mu kinyamakuru cya Feel Magazine naho Arthur akaba ashinzwe gushaka amasoko.

Muthoni Fiona yigeze kuvugwa kuba mu rukundo n'umuhanzi Danny na None kubera amafoto yigeze kujya hanze bari mu bihe byiza, gusa baje gutangaza ko bari kumenyekanisha indirimbo ya Danny na None yitwa Imbere n'Inyuma.

      Fiona Muthoni yambitswe ikamba ry'igisonga cya gatatu cya Nyampinga w'u Rwanda 2015

  Ni umuhanga mu byo kumurika imideli 

   Nkusi Arthur Rutura ari mu rukundo rw'ibanga na Muthoni 

26/Feb/ 2018,6 months ago |

Post Your Comment

Comments(3)
Samu
ubwo nibikiri banga kuva mwabimenye natwe tukaba tubimenye.Aryo herwe.
NAHIMANA VENUSTE
RUTHURA NUBUSANZWE ABIKORA BUCECE
eric
rutura sha abayihisha
Sponsored Content
Loading...