Shampiyona irasubukurwa kuri uyu wa Kabiri Police Fc icakirana na AS Kigali, Rayon Sports yerekeza mu Majyaruguru | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Shampiyona irasubukurwa kuri uyu wa Kabiri Police Fc icakirana na AS Kigali, Rayon Sports yerekeza mu Majyaruguru

Shampiyona irasubukurwa kuri uyu wa Kabiri Police Fc icakirana na AS Kigali, Rayon Sports yerekeza mu Majyaruguru

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 27 Gashyantare 2018 shampiyona y’icyiciro cya mbre iraba ikomeza hakinwa umunsi wa 12 wayo aho umukino witezwe ari uw’ugomba guhuza ikipe ya AS Kigali na Police FC kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.

Kugeza kuri ubu ikipe ya AS Kigali iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 21 ni mu gihe izaba yakiriye ikipe ya Police FC iri ku mwanya wa 6 n’amanota 18.

Aya makipe aheruka guhura tariki ya 1 Gashyantare mu gikombe cy’Intwari aho umukino warangiye nta kipe n’imwe ibashije kureba mu izamu ry’indi.

Si uyu mukino uteganyijwe kuri uyu wa Kabiri kuko ikipe ya Kiyovu Sports iyoboye urutonde n’amanota 23 izaba yagiye i Burasirazuba bw’u Rwanda gusura ikipe ya Kirehe FC.

Bukeye bwaho kuwa Gatatu ikipe ya APR FC izakira ikipe ya Miroplast, ni mu gihe tariki ya 1 Werurwe 2018 ikipe ya Rayon Sports izajya mu Majyaruguru gusara Gicumbi FC.

Dore gahunda yose y’imikino y’umunsi wa 12

Kuwa Kabiri tariki ya 27 Gashyantare 2018

AS Kigali vs Police FC(Saa 15:30’)

Kirehe FC vs Kiyovu SC(Saa 15:30’)

Kuwa Gatatu tariki ya 28 Gashyantare 2018

APR FC vs Miroplast(Saa 15:30’)

Mukura VS vs Marines(Saa 15:30’)

Sunrise vs Amagaju(Saa 15:30’)

Bugesera vs Etincelles(Saa 15:30’)

Kuwa Kane tariki ya 1 Werurwe 2018

Gicumbi FC vs Rayon Sports(Saa 15:30’)

Espoir vs Musnaze(Saa 15:30’)

26/Feb/ 2018,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content