KNC arashaka guha akazi Anastasie wavuzwe cyane kubera gutega moto agiye mu mwiherero wa Miss Rwanda | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

KNC arashaka guha akazi Anastasie wavuzwe cyane kubera gutega moto agiye mu mwiherero wa Miss Rwanda

KNC arashaka guha akazi Anastasie wavuzwe cyane kubera gutega moto agiye mu mwiherero wa Miss Rwanda

Umuyobozi wa Radio na Tv One Kakooza Nkuriza Charles yatangaje ko yifuza guha akazi Umutoniwase Anastasie wagizwe Nyampinga ukunzwe mu irushanwa rya Miss Rwanda 2018.

Kuwa 24 Gashyantare 2018 nibwo hasojwe irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda, aho ikamba ryegukanywe na Iradukunda Liliane, akagaragirwa na Umunyana Shanitah na Irebe Natacha Ursule.

Umutoniwase Anastasie umukobwa wavuzwe cyane kubera amafoto ye yasakaye ubwo yari agiye mu mwiherero agatega moto abandi bateze imodoka, yagizwe Nyampinga ukunzwe na benshi (Miss Popurality).

Mu kiganiro gica kuri Radio One cyitwa Rirarashe, cyo mu gitondo cyo kuri uyu wa 27 Gashyantare 2018, KNC usanzwe ari n’umuyobozi wa Radio na TV One yavuze ko ashaka guha akazi Umutoniwase Anastasie  akajya yamamaza ibitangazamakuru bye.

Yagize ati “ndasuhuza wa mukobwa wabaye Miss Popurality Anastasie, ahubwo ndashaka no kumuha akazi akaba ambasaderi wa TV One akajya ayamamaza ahantu hose.”

KNC uri no kwitegura igitaramo cyo gusezera ku muziki aho azazana umuhanzikazi wo muri Afurika y’Epfo yavuze ko uyu mwaka irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda nta kimenyane cyabayeho kuko abakobwa bose batowe bari babikwiye.

Umutoniwase Anastasie ashobora kuba umukozi wa TV One

Umutoniwase Anastasie yabaye Nyampinga ukunzwe

27/Feb/ 2018,9 months ago |

Post Your Comment

Comments(3)
amos
uhhh nibyiza kbx
imanizabayo emmanwel
UWOMUKOBWA TURAMUKUNDA PE CYANEWEEE!
0728096101
ni byiza cyane
Sponsored Content
Loading...